Imyidagaduro

Abakobwa 20 babonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2021

Abakobwa 20 babonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2021

Uyu munsi nibwo habaye ijinjora ry’ibanze(Pre-Selection) rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, aho abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero w’abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni mu gihe 17 basezerewe.

Abakobwa 37 nibo bari bahatanye hashakwamo abakobwa 20. Ku Munsi w’ejo uko ari 37 bakaba bararaye muri La Palisse Hotel i Nyamata.

Uyu munsi nibwo gutora aba bakobwa bahabwa amahirwe yo kujya muri 20 ba nyuma bajya mu mwiherero byarangiye, nk’uko byari byatangajwe mbere amahirwe ijnjora nyirizina ryagiye gutangira abakobwa babiri babonye bo bamaze kubona itike yo gukomeza, abo ni; Kabagema Laila ufite nimero 11 ari nawe wabonye amajwi menshi muri SMS na Online, akaba yakurikiwe na Ishimwe Sonia wabaye uwa kabiri mu majwi.

Uyu muhango ukaba wabereye kuri Intare Conference Arena, watangiye saa 18h aho buri mukobwa yagiye yigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka.

Nyuma aba bakobwa bagarutse imbere y’akanama nkemuramoaka umwe kuri umwe, bakabazwa ibibazo buri umwe bitewe n’ururimi yifuza gusubizamo agasubiza.

Nyuma akanama Nkemurampaka kari kagizwe Emma Claudine, Basile Uwimana, Karine Rusaro, Michelle Iradukunda na Pamela Mudakikwa kafashe umwanya kajya guteranya amanota kagaruka gatangaza abakobwa 20 bagomba kuguma mu mwiherero bazamaramo ibyumweru 2.

Emma Claudine wari ukuriye akana nkemurampka yavuze ko barebya ubwiza abakobwa bafite, uko basubije ibibazo babajijwe ndetse n’uko biyeretse akanama nkemurampaka.

Biteganyijwe ko tariki ya 20 ari bwo hazaba umuhango wa nyuma wo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Abakobwa 20 bagomba gukomeza umwiherero w’abakobwa bazavamo Nyampinga w’u Rwanda

Kabagema Laila (nimwero 11)

Ishimwe Sonia (nimero 10)

Isaro Lorita Bonitha ( nimero 9)

Uwase Phiona (nimero 35)

Uwase Kagame Sonia (nimero 34)

Uwankusi Nkusi Linda (nimero 32)

Umutoniwase Sandrine (nimero 29)

Umutoni Witness (nimero 28)

Umutesi Lea Nimero (nimero 27)

Teta Larissa (Nimero 23)

Musana Teta Hense (Nimero 18)

Musango Nathalie (Nimero 19)

Kayitare Isheja Morella (nimero 14)

Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

Karera Keressie (nimero 12)

Ingabire Grace (Nimero 7)

Ingabire Esther (nimero 6)

Gaju Evelyne (nimero 5)

Akaliza Hope (nimero 2)

Akaliza Amanda (nimero 1)

Abashyushyarugamba bayoboye umuhango Lucky Nzeyimana(ibumoso), Martina Abera(hagati) na Davy Carmel(iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top