Imyidagaduro

Abanyamukuru M Irene, Phil Peter n’umuhanzi Social Mula mu bantu 39 bafashwe na polisi

Abanyamukuru M Irene, Phil Peter n’umuhanzi Social Mula mu bantu 39 bafashwe na polisi

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula, abanyamakuru Murandihabi Irene na Phil Peter ba Isibo TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Bafatiwe mu Rugando(mu karere ka Gasabo) ku mugoroba w’ejo hashize ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula yitwa ’Amata’.

Bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera.

Aba bantu bakaba bafashwe bari mu rugo rumwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ni mu gihe ari ho bari barimo bafatira amashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi.

Umunyamakuru M Irene yavuze ko koko batarengana kuko n’ubwo bari bahawe uruhushya ariko bari bari kumwe n’abatarufite.

Ati“Ntabwo turengana, mu Rwanda nta muntu urengana. Impamvu turi hano ni uko twakoze amakosa, twibeshya cyane ku mpushya duhabwa. Kuba urufite uri kumwe n’abatarufite ntibivuze ko utakoze amakosa.”

Umuhanzi Social Mula, yavuze ko yari afite uruhushya ariko baza kugwa mu mutego wo kuba hari bamwe bari kumwe batarufite.

Ati"Njye nari mfite uruhushya, gusa mu bari ahabereye iki gikorwa harimo abatari bafite impushya byatumye tugwa mu ikosa.”

Jean Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha ibinyuranyije n’amategeko impushya bahawe, ni mu gihe abafashwe bagomba kubanza kwipimisha icyorezo cya Coronavirus bakanishyura amande y’ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda bakabona gutaha.

Phil Peter umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bakunzwe cyane mu Rwanda na we ari mu bafashwe
M Irene(wa gatatu uturutse iburyo) na we akorera Isibo TV
Social Mula mu bafashwe bari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rukera aime bruno
    Ku wa 30-03-2021

    Ubwo bemeye icyaha bakwiye imbabazi erega kenshi abantu turibeshya kd ikosa ritabayeho abakosora amakosa ntabwo babona akazi

IZASOMWE CYANE

To Top