Imyidagaduro

Agahinda k’umuhanzi Niyo Bosco uvuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe azira we (VIDEO)

Agahinda k’umuhanzi Niyo Bosco uvuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe azira we (VIDEO)

Umuhanzi Niyo Bosco umwe mu bakunzwe muri iyi minsi yahishuye ko mukuru we amaze imyaka 2 azira izina uyu muhanzi yari amaze kugira ari n’aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ye yitwa ‘Babylon’.

Uyu muhanzi wasohoye indirimbo ya mbere muri Mutarama 2020 yise ‘Ubigenza Ute?’, ntibyamutwaye umwanya munini kugira ngo yigarurire imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bwarimo.

Muri uwo mwaka yakurikijeho Uzabe Intwari ndetse n’Ibanga. Yabwiye ISIMBI ko uko muri iyo minsi izina rye ryarimo rizamuka ari bwo yakiriye inkuru y’uko mukuru we yafunzwe ndetse ko hari abantu babigiyemo ngo afungwe.

Ati “Nkigera mu muziki bwa mbere na mbere nkikora ‘Ubigenza Ute?’, Nkora ‘Ibanga’ ngiye gusohora iyitwa ‘Uzabe Intwari’ oya nako nari narayisohoye hagiye gukurikiraho ‘Ibanga’, ako kanya nahise nakira ubutumwa ko mukuru wanjye bamufunze, nari nziko ameze neza nta kibazo ariko nza kumenya ko hari abantu babigiyemo kugira ngo bamujyane.”

Yakomeje avuga ko uyu mukuru we umaze imyaka 2 afunzwe ataranaburanye yaje kumenya ko yazize izina Niyo Bosco yari amaze gukora hari abatarabyishimiye.

Ati “Naje no kumva n’inkuru mbi zimperekeza nyuma y’ibyo ng’ibyo ko ari ukubera izina maze kugira. Kwamamara bishobora kukubyarira ikibi cyangwa icyiza, bishingiye ku ishyari cyangwa bishingiye mu kuba n’ubundi wakoze cyane. Oya ntabwo arafungurwa hashize imyaka 2, noneho aba afunzwe ataburanye, urabibona ukabona ntabwo uzi ibyo ari byo pe ariko mba ndigusenga ni byo nshyira imbere y’Imana.”

Niyo Bosco umaze kubaka izina mu muziki, nyuma yo gusohora indirimbo ‘Bablyon’ yakomoye ku ifungwa rya mukuru we, tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana yasohoye indirimbo y’urukundo yise ‘La Jolie Femme’.

Niyo Bosco avuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe kandi yafunzwe ataburanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top