Imyidagaduro

Agahinda umuhanzi Gabiro Guitar yasigiwe na se

Agahinda umuhanzi Gabiro Guitar yasigiwe na se

Umuhanzi Nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 akaba yari amaze igihe arwaye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Gabiro Guitar yavuze ko kimwe mu byamubabaje ari uko nta jambo rya nyuma yamubwiye.

Ati "Uruhukire mu mahoro Papa, unsize nari ngeze aho ngukeneye, nakifuje ko wakabaye wambwiye ijambo rya nyuma, nzahora nshimishwa n’ibihe bya nyuma twagiranye.”

Gabiro Guitar yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka "Byakubera", "Kaka Dance", "Special", "Karolina" yakoranye na Dream Boyz , "Igikwe" yakoranye na Confy n’izindi nyinshi.

Se wa Gabiro Guitar yitabye Imana
Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top