Imyidagaduro

Agirwa Minisitiri hari ku isabukuru ya mama – Umuhungu wa Joe Habineza yahishuye iminsi ya nyuma ya se

Agirwa Minisitiri hari ku isabukuru ya mama – Umuhungu wa Joe Habineza yahishuye iminsi ya nyuma ya se

Jean Michel Habineza akaba umuhungu w’imfura wa Amb. Habineza Joseph uheruka kwitaba Imana, yavuze ko mu minsi ye ya nyuma ikintu yavuga ari ubukwe bw’umuhungu we Cedric agiye adatashye.

Amb. Habineza Joseph wabaye Amabasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, akaba Minisitiri w’urubyiruko, Umuco na Siporo yitabye Imana tariki ya 20 Kanama 2021 aguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuza, hari nyuma yo kuva muri Nigeria.

Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma aho yahise ajya gusyingurwa i Rusororo.

Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rugo iwe aho yari atuye witabirwa n’abo mu muryango we, inshuti n’abo bakoranye mu nzego za leta barimo Perezida Sena Dr Augustin Iyamuremye, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe n’abandi.

Umuhungu we w’imfura, Jean Michel Habineza wavuze mu izina ry’abana ba Habineza Joseph, yavuze ko atazabigirwa umunsi wa mbere se yinjira muri politike agirwa Minisitiri, ngo hari ku isaburuku ya nyina aho batunguwe n’iyi nkuru.

Ati “Papa yagiye muri politike 2004, hari ku isabukuru ya mama, twari twicaye turimo kwishimira isabukuru ya mama, tubona mu makuru ngo Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, Joseph Habineza.”

Yakomeje avuga ko byabatunguye ndetse bakagira ubwoba ariko nyuma y’iminsi mike batangiye kubimenyera ndetse na se (Joseph Habineza) atangira kuba we uko yari asanzwe.

Agaruka ku buzima bwa se yavuze ko yari umuntu wicisha bugufi kandi akabana na buri wese, ngo ni umuntu utarihaga agaciro.

Ati “Mu mwanya aho nyumbakumi aba nk’umwami cyangwa akaba nk’Imana, Papa yari umuntu wiyoroshya(humble) yitabaga telefoni yose, yitabaga tuvugane, akibata (078830), akitaba abantu bose ariko n’ikindi yafataga abantu bose neza.”

“Ntabwo we ubwe yajyaga yiha agaciro, yajyaga akunda kuvuga ngo akazi kawe uzagahe agaciro ariko wowe ntuzakihe.”

Yavuze ko kandi yababajwe n’uko azaba atari mu bukwe bw’umuhungu we, akaba murumuna wa Jean Michel Habineza kandi ari cyo kintu yavugaga cyane mu minsi ye ya nyuma.

Ati “Ikintu gikomeye nuko atazaba ari mu bukwe bwa Cedric. Birambabaza cyane yari abwishimiye cyane! Hari inshuti ye bari kumwe muri Nigeria yavuze ngo mu bintu yavugaga mu minsi ye ya nyuma bwari ubukwe bwa Cedric. Birababaje ko ataza ahari.”

Ibindi yahishuye kuri se ni uko yari umuntu ukunda gukererwa cyane, gusa na none ngo azakumbura ukuntu yari azi kubara inkuru, ngo aho yabaga ari nta rungu, yaraganiraga cyane.

Habineza Joseph yitabye Imana afite imyaka 57, asize umugore n’abana 4, abahungu batatu n’umukobwa umwe, akaba ari abana b’impanga aho yabyaye impanga inshuro 2.

Tariki ya 13 Kanama 2021 yari yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we barushinze.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa 1994-1998, ndetse aza no kuba umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria mu 1998-2000.

Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Muri Nyakanga 2014 yaje kongera kugirwa Minisitiri wa Siporo ariko ntiyatizeho kuko muri Gashyantare 2015 yaje gusimbuzwa Uwacu Julienne.

Mu mpera za 2019 yahise afungura uruganda rukora amakaroni yitiriye izina rye, aho zitwaga ’Pasta Joe.

Muri 2019 yagize Muyobozi Mukuru w’ikigo gishya Radiant Yacu Ltd.

Jean Michel Habineza ngo yababajwe n'uko atazataha ububwe bwa murumuna we witwa Cedric kandi ari kimwe mu bintu yashakaga
Yasezeweho bwa nyuma
Yagiye gushyingurwa i Rusororo
Umuhango wo kumusezerano witabiriwe n'abayobozi batandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top