Imyidagaduro

Akanyamuneza ka Miss Nishimwe Naomie nyuma y’umwaka yambitswe ikamba

Akanyamuneza ka Miss Nishimwe Naomie nyuma y’umwaka yambitswe ikamba

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari mu byishimo nyuma y’umwaka yambitswe iri kamba ry’umukobwa w’uburanga wahize abandi.

Tariki ya 23 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena, ni bwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Uyu munsi akaba yujuje umwaka yambitswe iri kamba, akaba yishimiye cyane iri kamba amaranye umwaka aho avuga ko ari umunsi w’amateka kuri we, yashimiye ababanye na we bose muri uyu mwaka.

Ati"umwaka wose maranye ikamba. Nahoze buri gihe nizerera igihe cya nyacyo cy’Imana. Buri wese wifatanyije nanjye muri uru rugendo, yarakoze, ndi umunyamahirwe kugira umwe muri mwe. No mu nzozi zanjye ntabwo nigeze ndota ko nzagira umutima ukomeye wo gukora ikintu nk’iki, ndashimira aya mahirwe ndetse n’inzibutso ngiye gusigarana.”

Muri 2020 umwaka yambitswe iri kamba ntabwo yorohewe kuko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronarvirus ariko yagerageje gutanga ubufasha ku miryango imwe n’imwe.

Muri Kanama 2020 akaba yarasuye imiryango yasenyewe n’imvura muri Nyabihu agerageza kuba yabafasha, asura abana batewe inda zitateganyijwe muri Nyaruguru.

Yambitswe iri kamba rya 2020 asimbura Nimwiza Meghan wari wambitswe ikamba rya 2019.

Yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye
Yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye
Yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top