Imyidagaduro

Amabere ya Ariel Ways yongeye kuba igitaramo, yibasiwe n’abatari bake (AMAFOTO)

Amabere ya Ariel Ways yongeye kuba igitaramo, yibasiwe n’abatari bake (AMAFOTO)

Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Ways igaragaza amabere ye yashyize hanze ateguza abakunzi be EP ye igiye gusohoka mu minsi 5 iri imbere, yatumye yibasirwa n’abatari bake aho bamukwennye bavuga ko atari imyitwarire ikwiye umunyarwandakazi.

Ariel Ways amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga amafoto yatumye yibazwaho na benshi, hari amafoto 3 yasohoye yambaye agakoti k’iroze ibipesu bifunguye bigaragara ko imbere ntacyo yambariyemo.

Aya mafoto yakurikiwe na post ivuga ko agiye gusohora EP (Extended Playlist) ye ya mbere yise “Love & Lust” izaba iriho indirimbo 6 ari zo; 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday na Deeper.

Imwe muri izo foto yayifashishije ku rukuta rwe rwa Twitter maze iherekezwa n’amagambo agira ati “muvuge Su ubundi mene umuceri n’ubundi ntabwo nteganya.”

Aha nibwo abantu batangiye kumwifatira ku gahanga bamubaza igihe azarerekera gushyira hanze amafoto agaragaza amafoto agaragaza imyanya y’ibanga ye.

Gusa ariko abantu babonaga ari ibisanzwe ariko benshi baje gufata ku myanya ndangakumiro bagikubita amaso ‘Cover’ y’iyi EP aho yashyizeho ifoto ye yambaye ubusa hejuru amabere ye agaragara, ni mu gihe ku gice cyo hasi asa nukenyeye ibibabi.

Uyu mukobwa wari waragarutse mu mitwe ya benshi mu minsi ishize nabwo kubera amashusho yagaragaje ibere rye, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bavuze kuri iyi foto bamunenze cyane.

Bamwe bagiye bavuga ko iyi myitwarire idakwiye umunyarwandakazi, ni mu gihe hari abavuga ko umuntu urengeje imyaka 18 aba akwiye gushyigikirwa ku cyemezo cyose yafata.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mukobwa kuri iyi foto ye ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Aya mafoto Ariel Ways aherutse kwifotoza ntabwo yavuzweho rumwe
Cover yatumye benshi bifata ku myanya ndangakumiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top