Imyidagaduro

AMAFOTO: Alpha Rwirangira yakoze ubukwe

AMAFOTO: Alpha Rwirangira yakoze ubukwe

Umuhanzi Alpha Rwirangira benshi bibukira ku kuba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame, yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge, ni ubukwe bwabereye muri Canada.

Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, bubera mu mujyi wa Montreal muri Canada aho uyu muhanzi asigaye aba.

Alpha Rwirangira akaba akoze ubukwe na Umuziranene Liliane nyuma y’imyaka 3 bakundana, dore ko muri 2017 ari bwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, bakaba basusurukijwe na Kazeneza Isheja wabaririmbye indirimbo ya Kamaliza ‘Naraye Ndose’.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi wamenyekanye muri 2009 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Projeck Fame igice cya 3. Yakunzwe mu ndirimbo nka; Yamungu, Amashimwe, Yes, Anatenda n’izindi.

Rwirangira yakoze ubukwe na Liliane, bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana
Abasore bari bambariye Alpha Rwirangira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top