Imyidagaduro

Ariel Wayz mu rukundo rushya

Ariel Wayz mu rukundo rushya

Nyuma y’uko Ariel Wayz atandukanye n’uwari umukunzi we akaba n’umuhanzi, Juno Kizigenza yahishuye ko ubu atakiri ku isoko abamwifuza bakwiye gukurayo amaso.

Uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze zisana imitima ya benshi, yabivuze ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda mu ijoro ryakeye mu mukino w’umwanya wa 3 wo Hoopera Rivers yatsinzemo Cape Town Tigers.

Ubwo yari amaze kuririmba yabajijwe niba indirimbo yateguje abakunzi be, aho yashyize agace gato ku mbuga nkoranyambaga aririmba avuga ngo "katira abo bose bagutesha umutwe" yaba ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe mu rukundo, avuga ko atari byo.

Gusa yavuze ko ubu ari mu rukundo abasore bamwifuza bakurayo amaso. Ati "Barekere naratwawe."

Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na Juno Kizigenza muri 2021 ariko mu mpera za 2021 ni bwo baje kwerura ko batandukanye aho bitanaga ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa.

Ariel Wayz yavuze ko yavuye ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top