Imyidagaduro

Asinah Erra yateye ishoti iby’urukundo rwe na Alto, ahishura umukunzi we

Asinah Erra yateye ishoti iby’urukundo rwe na Alto, ahishura umukunzi we

Nyuma y’uko bivuzwe ko umuhanzikazi Asinah Erra ari mu rukundo n’umuhanzi Alto, yabiteye utwatsi ahubwo ahishura umugabo wamwigaruriye.

Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze amashusho ya Asinah ari kumwe na Alto bahuje urugwiro, uyu muhanzi akaba yarabwiraga Asinah ko amukunda kandi ari mwiza, ni mu gihe na Asinah na we yamusubije ko ari mwiza kumurusha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutaramana 2021, Asinah abinyujije kuri Instagram Stories yateye utwatsi iby’aya makuru ahamya ko afite umugabo umwe mu buzima bwe.

Yabikoze yifashishije amashusho bari kumwe ariko ahisha isura y’uyu mugabo mu maso ku buryo atagaragara neza, yashyizeho amagambo agaragaza ko ari we mukunzi we.

Asinah utacyumvikana mu muziki cyane, kuva yatandukana na Riderman yagiye avugwa mu rukundo n’abandi basore barimo na rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports, Michael Sarpong.

Asinah yavuze ko afite umukunzi umwe atagaragaje neza
Asinah Erra, umuhanzikazi utacyumvikana muri muzika
Ibye na Alto yabiteye utwatsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top