Imyidagaduro

Bienvenue Redemptus yakoze ubukwe (AMAFOTO)

 Bienvenue Redemptus yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Bienvenue Redemptus wamamaye cyane kuri RBA yakoze ubukwe n’umukunzi we, Igihozo Divine.

Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 aho bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Gikondo muri 248 Events hafi yo kwa Rujugiro ari n’aho abatumiwe biyakiriye.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana ukaba warabereye muri Soul Healing Revival Church i Nyamirambo mu Miduha.

Ubu bukwe bwabaye bukurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, aho wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bienvenue na Divine bahisemo kubana akaramata nyuma y’imyaka itatu bakundana.

Bienvenue Redemptus yamenyekanye cyane mu kigo cy’itangazamakuru (RBA) aho yakoraga kuri televiziyo by’umwihariko mu makuru aho yasezeye muri RBA muri 2021.

Uyu mugabo wakoreye iki kigo igihe kinini akaba yarahise ajya gkora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) mu ishami rya ‘External Link Departement’.

Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

Ni uku Divine yasohotse agaragiwe na musaza we
Bienvenue yaramuhobeye bahuza imisaya maze imisambi si uguhiga
Yafashe ikiganza cye cy'ibumoso atoranyamo urutoki rusumba izindi amwambika impeta nk'ikimenyetso cy'isezerano ry'urukundo rudashira, yereka abari aho ati "yamaze kuba uwanjye ntawe tukimurwanira"
Igihozo Divine watumye Bienvenue Redemptus asezera ubugaragu
Ati "Nubwo tubyemerewe ariko hano hashobora kuba hari abana batarageza ya myaka reka nkingeho ikiganza banarebe ubwiza bw'impeta wanyambitse"
Wari umunsi udasanzwe kuri Bienvenue na Divine
Burya ngo impumuro ye imurutira iy'akarabo k'iroze
Uwo amaso adahaga kureba, ndeba nkurebe...
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jamali
    Ku wa 29-05-2023

    Ariko ndabona divine akuriwe!, keretse niba ari regime yamubyibuhije!!, naho ubundi ntarenza xmas!

IZASOMWE CYANE

To Top