Imyidagaduro

Bijoux wo muri Bemenya yavuze ukuntu yatutswe kubera ikibuno, imvano yo kwiyongera kwacyo(VIDEO)

Bijoux wo muri Bemenya yavuze ukuntu yatutswe kubera ikibuno, imvano yo kwiyongera kwacyo(VIDEO)

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno kandi atari byo ahubwo byaratewe na siporo yakoze.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bojoux yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n’amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

Ati”Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y’ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.”

Akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y’ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

Ati”Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n’aho iby’imiti byo sibyo.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

Kubamutuka kubera imyambarire, yavuze ko yambara bitewe n’ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayakunda.

Yaratutswe bamushinja kwiyongeresha ikibuno kandi atari byo
Ngo amushinja kunywa imiti sibyo
Yasabye abantu kumuha amahoro ngo kuko imyambarire yambara bitewe n'ibimushimisha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Zwdi
    Ku wa 17-07-2021

    Kbx
    Bijoux oe nkukund Kubi wllh
    Oe ikorere job zae aband ubareke kbx nubund wakore nez wakora nabi ugomba kuvugwa kbx jya ubareka ukore kbx
    Knd
    Courage sana

  • Bugingo Jean Claude
    Ku wa 16-07-2021

    Hoya nibareke bijoux bareke kumubeshyera peeeeee umva ntimukomeze kumuvuga?

  • Grace
    Ku wa 15-07-2021

    nukuri baramubeshyera ikibuno kirizana ese ntibibaho kumuntu yakora siporo kikizana kko abo bantu nabo sibyiza

  • olga
    Ku wa 14-07-2021

    mukomerezaho

IZASOMWE CYANE

To Top