Imyidagaduro

Bimpa icyubahiro kukwita umugabo wanjye - Miss Iradukunda Elsa abwira Prince Kid

Bimpa icyubahiro kukwita umugabo wanjye - Miss Iradukunda Elsa abwira Prince Kid

Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba rya 2019, Iradukunda Elsa yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid bamaze umwaka bakoze ubukwe nubwo kugeza uyu munsi batakibarizwa mu Rwanda.

Ni mu butumwa Miss Iradukunda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abwira umugabo we ko amukunda ubuziraherezo.

Ku wa 1 Nzeri 2023, ni bwo Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’Imana bakanakira abari batumiwe mu bukwe bwa bo nyuma y’uko ku wa 31 Kanama 2023 Prince Kid yari yasabye anakwa Miss Elsa.

Kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, mu kwizihiza isabukuru y’umwaka bakoze ubukwe, Miss Elsa yabwiye Prince Kid ko ari icyubahiro kuri we kuba amwita umugabo we ndetse amubwira ko amukunda cyane.

Ati "Umwaka umwe mbaye umugore wawe, umwaka umwe tubanye neza, umwaka umwe nkunzwe na we, bimpa icyubahiro kukwita umugabo wanjye, kuba ari wowe mbasha kubona buri gitondo uko mbyutse na buri joro, ndagukunda cyane kandi nkunda kumarana ubuzima ndi kumwe na we."

Miss Elsa yasoje ubu butumwa asaba Imana kuba mu buzima bwa bo ndetse abwira Prince Kid ko amukunda urudashira

Ati "Imana ikomeze kuba mu buzima bwacu, rukundo n’ahazaza. Isabukuru nziza y’urushako, ngukunda ubuziraherezo, urudashira."

Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid ubu ntibakibarizwa mu Rwanda ndetse ntawe uzi aho baherereye kuko nyuma y’ukwezi kumwe gusa bakoze ubukwe, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Kuva urukiko rwakatira Prince Kid ntiyongeye kugaragara mu Rwanda we n’umugore we Miss Iradukunda Elsa ndetse hari hashize amezi arenga 10 nta n’umwe ugira icyo atangaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Miss Iradukunda Elsa yarase amashimwe Prince Kid bamaze umwaka barushinze

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top