Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yongeye gusa nushotora The Ben avuga ko ari we wongeye gutuma avugwa ubwo yamushoragaho ibyo benshi bise ’Amatiku’.
Hari hashize iminsi hatumvikana amagambo aganisha ku guhangana k’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] na Itahiwacu Bruce [Bruce Melody].
Inshuro nyinshi Melodie yagiye yumvikana avuga ko The Ben akwiye kuva mu kibuga akamubisa na we agakora kuko yashaje.
Ibi benshi babifashe nk’ihangana Melodie yari ashoje kuri The Ben, gusa byacubijwe n’uko The Ben we atigeze yifuza kugira byinshi abivugaho, avuga ko ahubwo abantu barekeraho kubahanganisha ahubwo bakunze ubumwe bagategura igitaramo bombi bahuriramo bagashimisha abakunzi ba bo.
Melodie yongeye gusa nushotora uyu muhanzi mu kiganiro yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram ariko akaba yari yagihuriyemo na Kasuku na Dumba.
Itahiwacu Bruce yatangiye avuga ko yatunguwe n’uburyo The Ben yamuhobeyemo ubwo bahuriraga Washinton D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyaherekeje Rwanda Day yabaye tariki ya 2-3 Gashyantare 2024 bombi banitabiriye.
Ati “Nahuriye na The Ben muri ‘Back Stage’ ahita anyambira, ariko nkajya numva ntabwo ari kundekura. Ndavuga nti ko unkanda mwa (yahise aseka)...”
Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba aba Canada, yavuze ko The Ben nubwo aheruka gusohora indirimbo ’Ni Forever’ ariko yazimye.
Aha ni ho Melodie yahise amuca mu ijambo ati "Nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga.”
Gusa yahise yungamo abaza Dumba ati “Nonese izo yakoze wari wazimuhaye wowe?”
Bruce Melodie akaba yaciye amarenga ko amatiku yashoye kuri The Ben ari yo yatumye yongera kubyutsa umutwe aravugwa cyane.
Ati “Iyo amatiku atabaho ntabwo ibintu byari kumworohera ko ahita agaruka ngo asakuze cyane. Ibi ng’ibi bihita bifasha impande zombi…”
Kasuku na Dumba bamwendereje bamusaba kuba yabaririmbira indirimbo imwe byibuze ya The Ben, arabatsembera ndetse avuga ko ubu yibagiwe indirimbo z’abandi bahanzi bose.
Ibitekerezo
Gad
Ku wa 9-02-2024Hello dukunda inkuru zanyu ariko muzongere fontsize ya amagambo tuba Ari duto cyane