Imyidagaduro

Butera Knowless yavuze umuhanzi yahitamo gukorana na we indirimbo hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Butera Knowless yavuze umuhanzi yahitamo gukorana na we indirimbo hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Umuhanzikazi Butera Knowless yashimangiye ubuhanga bwa Bruce Melodie na The Ben, abura amahitamo ubwo yari abajijwe n’umukunzi we umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo, agaragaza ko bose bakorana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yahaye abakunzi be umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka nawe abasubize.

Umwe mu bamubajije yamubajije umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Ati "Bibaye ngombwa ko hagati ya Bruce Melodie na the Ben uhitamo umuhanzi umwe mukorana indirimbo ,wahitamo nde ?"

Knowless yamusubije ko bose ari abahanga ndetse ko bose bafitanye indirimbo, agaragaza ko bibaye ngombwa bakorana n’izindi.

Yagize ati " Bose ni Abahanga, bose turazifitanye, Kandi twakongera tukanakora izindi bose."

The Ben na Butera Knowless bafitanye indirimbo bise ’Mba Hafi’ yasohotse mu 2010, mu gihe Bruce Melodie na Knowless bafitanye indirimbo bise ’Deep in Love’ yasohotse mu 2018.

Igisubizo Knowless yasubije umufana we
Knowless yabuze amahitamo hagati ya Bruce Melodie na The Ben
The Ben na Knowless bafitanye indirimbo
Bruce Melodie na we bafitanye indirimbo

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ingabire
    Ku wa 30-05-2024

    Bosenabahanga Nampa mvuyahitamo uwobakorana indirimbo ahubwobosebakorana indirimbo

  • Ingabire
    Ku wa 30-05-2024

    Bosenabahanga Nampa mvuyahitamo uwobakorana indirimbo ahubwobosebakorana indirimbo

  • Ingabire
    Ku wa 30-05-2024

    Bosenabahanga Nampa mvuyahitamo uwobakorana indirimbo ahubwobosebakorana indirimbo

  • Sanjo
    Ku wa 29-05-2024

    Ubuse nkuyu avuze iki? Banza amakuru yaranabuze ariko too.

  • Gahimbare jean elvis
    Ku wa 27-05-2024

    Umuhanzi harmonize

  • Eric TUYIZERE
    Ku wa 27-05-2024

    Turabakunda cyane mwe mudahwema kuduha ibyishimo

  • Eric TUYIZERE
    Ku wa 27-05-2024

    Turabakunda cyane mwe mudahwema kuduha ibyishimo

  • Claude tuyishime
    Ku wa 26-05-2024

    Bose nabahanga gusa Bruce merody arimubihebye amaze gutumbagiza umuzikinyarwanda imbere mugihugu nohanze yacyo so Bruce komeza muhunguwacu

  • Olivie niyoniringiye
    Ku wa 26-05-2024

    Butera yakorana na The Ben

  • Ruganda og
    Ku wa 26-05-2024

    Bose bakorana

  • Turikumana
    Ku wa 26-05-2024

    Kofiteimanowafa

  • Nkurunziza lewis
    Ku wa 26-05-2024

    Umuraper woe ubon murwand uwumuhanga ninde

  • Rurangwa Jean luc
    Ku wa 25-05-2024

    Bose ni fresh mubikwame nabacu

IZASOMWE CYANE

To Top