Imyidagaduro

Bwa mbere Rick Ross yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Bwa mbere Rick Ross yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross bwa mbere yavuze k’urukundo ruvugwa hagi ye n’umunyamideli w’umutanzaniyakazi, Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz aho yemeje ko hari umubano bafitanye ariko ari we wabisonura.

Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati ya Hamisa Mobetto umukobwa uzwi cyane mu myidagaduro muri Tanzania aho yakundanye na Diamond ndetse bakanabyarana umwana w’muhungu ndetse na Rick Ross umuraperi ukomeye ku Isi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

Ati “nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.”

Uyu mugabo kandi akaba yatangaje ko mu minsi ya vuba azajya muri Tanzania gusura iki gihugu.

Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa, ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

Rick Ross yemeje ko hari umubano afitanye na Hamisa Mobetto ariko ngo ni we uzawusobanura
Mobetto ngo ni we uzavuga iby'ubushuti bwe na Rick Ross
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • UWUMUGISHA Esther
    Ku wa 16-09-2021

    Sabin . Twifufa ko wazatumira Malik shaffy na Nadia umutoni ku Isimbitv bakatubwir love story yabo

  • UWUMUGISHA Esther
    Ku wa 16-09-2021

    Sabin . Twifufa ko wazatumira Malik shaffy na Nadia umutoni ku Isimbitv bakatubwir love story yabo

IZASOMWE CYANE

To Top