Imyidagaduro

Byari agatwiko! Nta rukundo ruri hagati ya Shazz n’umuhanzi Ykee Benda

Byari agatwiko! Nta rukundo ruri hagati ya Shazz n’umuhanzi Ykee Benda

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko umukobwa wamenyekanye mu kibazo cy’ifungwa rya Davis D na Kevin Kade, Kayesu Shalon [Shazz] ko ari mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Ykee Benda, gusa amakuru avuga ko nta rukundo ruri hagati y’aba bombi.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gututumba mu mpera za Nzeri 2021 ubwo Shalon yajyaga kuri Isntagram ye agashyiraho ifito yakuye mu kiganiro yagiranye na Ykee Benda mu buryo bwa Live, ni ifoto yaherekejwe n’udutima ndetse yumvikanamo indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better.

Uyu mukobwa akaba yaririnze kugira icyo avuga kuri uru rukundo rwe ya Ykee Benda, ni mu gihe uyu muhanzi we yemeje ko bari mu rukundo, mu minsi ishize hanaje inkuru y’uko uyu muhanzi yaba yari mu Rwanda yaje kureba umukunzi we.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nta rukundo ruri hagati y’aba bombi ahubwo byari ugutwika kugira ngo uyu muhanzi avugwe mu Rwanda, bizanafashe mu kumenyekanisha indirimbo yakoranye Uncle Austin.

Ni indirimbo yitwa ‘Umbrella’ yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi gusa (Audio), ni mu gihe amashusho yayo azajya hanze ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Akenshi iyo umuhanzi yitegura gushyira hanze indirimbo, akunze gushaka ikintu gutuma agaruka mu mitwe y’abantu ku buryo iyo indirimbo isohotse bihutira kuyireba.

Shalon wavuzwe mu rukundo na Ykee Benda
Bivugwa ko ari iturufu Ykee Benda yakoresheje kugira ngo indirimbo izarebwe mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top