Imyidagaduro

Clarisse Karasira yambwitswe impeta ya Fiançailles n’umusore bitegura kurushinga

Clarisse Karasira yambwitswe impeta ya  Fiançailles n’umusore bitegura kurushinga

Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira yatangaje ko yambitswe impeta ya
Fiançailles n’umusore yemereye kuzabana na we ubuzima bwe bwose.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ikiganza cye cyambaye impeta giherekezwa n’amagambo avuga ko uyu musore yamusabye kumubera umugore undi nawe arabyera nta kuzuyaza.

Ati"Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.

Karasira wakunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, yambitswe impeta nyuma y’iminsi mike ahaye ababyeyi be imodoka nk’impano yo kubashimira ko bamureze neza.

Yambitswe impeta ya Fiançailles
Karasira Clarisse agiye kurushinga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • BIKORIMANA JEAN DAMASCENE
    Ku wa 11-01-2021

    Muzatuzanire amakuru yatom close ndabakundacyane cyangwa muZampuzenawe ndabinginze.

IZASOMWE CYANE

To Top