Imyidagaduro

Clarisse Karasira yashimiye abahanzikazi nyarwanda bakomeye, buri umwe icyo amushimira

Clarisse Karasira yashimiye abahanzikazi nyarwanda bakomeye, buri umwe icyo amushimira

Umuhanzikazi nyarwanda Clarisse Karasira yafashe umwanya ashimira abahanzikazi nyarwanda bagera kuri 12, buri umwe n’uruhare rwe yagize mu geteza imbere muzika nyarwanda.

Ni urutonde rugaragaraho amazina akomeye cyane muri muzika nyarwanda yaba abubu nka Knowless, Oda Paccy... ndetse n’aba kera nka Kamaliza, Kayirebwa n’abandi.

Buri tariki ya 8 Werurwe hizihizwa umunsi w’umugore. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko mu gihe hakizihizwa imbaraga z’umugore, afashe umwanya ashimira aba bahanzikazi nyarwanda.

Ati"Muri iyi minsi twizihiza imbaraga z’umugore, nifuza kubashimirira aba bahanzi b’abagore mu muziki nyarwanda ni Intwarane."

Yakomeje avuga buri zina ry’umuhanzi n’icyo amushimira bitewe n’ibikorwa bye muri muzika nyarwanda (Izina ry’umuhanzi riri munsi y’ifoto, ibimwanditseho ni ibyo Clarisse Karasira yamuvuzeho).

Kamaliza[Mutamuriza Annociatta]:"Uyu we sinabona uko muvugira aha!"

Cécile Kayirebwa: Iyi nyambo y’icyeza, Ikirenga mu bahanzi, umubyeyi w’abantu n’inganzo na we sinabona uko muvugira aha.

Suzane Nyiranyamibwa: Uyu mubyeyi yitangiye inganzo, gakondo y’u Rwanda arayisigasira, ahoza benshi amarira, atera ingabo ingabo mu bitugu

Mariya Yohana: Umubyeyi w’urugero ejo hashize, none n’ejo

Sophie Nzayisenga: Umugore wazamuye ibendera ry’u Rwanda mu barwo no mu mahanga ku bw’Inanga abereye umuhanga!

Uwera Florida: Umubyeyi wahimbye indirimbo nziza nshyinshi ntahigwa mu buhanga, mu ijwi no mu njyana.

Miss Jojo: Nizere ko mumukumbuye muri benshi! Njye namumenyeye ku ndirimbo ye Beretirida, yahanuuraga abakobwa. Yazanye n’ikiragano gishya cya muzika turimo twese, yarakoze kuduhimbara.

Miss Shanel: Ese ubundi uraho Nyejwi ryatangaje benshi,inganzo yawe ikaneza abantu kugeza n’ubu! Yaserukiye u Rwanda na n’ubu komeza!

Butera Knowless: Imyaka irenga 10 mu muziki uri umukobwa ntabwo biba byoroshye, abacantege benshi ntibabura ariko yakomeje kwerekana ko ari intwarane! Na n’ubu muzika ye irakataje, komeza!

Liza Kamikazi: Nawe rero kumubabwiraho byinshi birangora kuko uretse ubuhanga n’ibigwi muri muzika ye n’ubu mu kuramya Imana, ni urugero rwa benshi mu myitwarire!

Aline Sangwa: Ni umugore w’umunyembaraga cyane muri uru ruhando,yitangiye umuco kuva mu buto bwe, ashinga amatorero. Ubu ni we uyoboye Intayoberana ziri mu byiciro binyuranye. Iyo ugeze mu Uruyange aho atoza abana bagera mu 100 , ukanareba aho yabagejeje hose... akwiye ishimwe!

Oda Paccy: Ashimirwe kuba umukobwa wakoze ibitari bisanzwe mu muziki akora mu njyana ya HipHop/Rap. Benshi na bo yaberetse ko bishoboka.

Yavuze kandi ko aba bahanzikazi atari bo bonyine ashimira n’abandi abashimira, ndetse ngo uko yabatondekanyije siko bakurikirana mu buhangange bwabo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top