Imyidagaduro

Diamond Platnumz yatunguranye yambara amashashi (AMAFOTO)

Diamond  Platnumz yatunguranye yambara amashashi (AMAFOTO)

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kubaka izina muri Afurika no hanze yaryo, Diamond Platnumz yatunguye benshi ashyira hanze amafoto yambaye imyenda ikozwe mu mashashi.

Ni amashashi avanze n’ibindi bimenyereweho gukorwamo ibikapu benshi bita ’Nzaruhahira’, wabonaga yambaye yarimbye cyane kandi ntacyo we bimubwiye.

Uyu muhanzi umenyereweho udushya twinshi, amafoto yashyize kuri Instagram ye yahise abaza abantu ukuntu imyambaro ikozwe mu bikapu yambaye mu bihugu byabo bayita.

Benshi bakaba batunguwe n’imyambarire y’uyu mugabo umaze kwigarurira akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu muziki.

Bitewe n’aho yafatiwe, bigaragara ko yari mu ifatwa ry’amashusho ry’indirimbo ashobora kuba agiye gusohora mu minsi mike.

Yatunguranye yambara imyenda ikozwe mu mashashi
Amenyereweho udushya
Bigaragara ko yarimo afata amashusho y'indirimbo
Byagorana ko yayambara akajya mu muhanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top