Imyidagaduro

Diamond Platnumz yemeye kongeresha Zuchu amabere ariko amuha isezerano rimwe

Diamond Platnumz yemeye kongeresha Zuchu amabere ariko amuha isezerano rimwe

Umuhanzi Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu bavugwa mu rukundo (nubwo hashize iminsi bizwi ko batandukanye) inkunga yo kujya kwibagisha bakamwongerera amabere bizwi nka ’plastic surgery’.

Ni muri video Zuchu yashyize ku Snapchat (bitazwi igihe yafatiwe kuko bari barashwanye), yasabaga Diamond ko yamutera inkunga akajya kwibagisha.

Diamond Platnumz yamwemereye amubwira ko nta kibazo ariko amusezeranya ko atazigera amusura muri cyo gihe ari mu bitaro yarabazwe.

Muri 2023 Diamond yagaragaje ko ibintu byo kwibagisha abantu bagahindura imiterere atabishyigikiye.

Icyo gihe yifashishije ifoto ya Michael Jackson avuga ko atigeze yihinduza imiterere ye maze iherekezwa n’amagambo agira ati "bamwe mu bagore baribagisha ariko bakamera nk’aho ari karemano."

Mu bagore bane baheruka gukundana na Diamond Platnumz, Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu bose bavuzweho kuba baribagishije bagahindura imiterere y’imibiri ya bo.

Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu akajya kwiyongeresha amabere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Amina
    Ku wa 12-06-2024

    Amina gift

  • Prince Gady Athanas
    Ku wa 10-06-2024

    Igitekerezo cyange nuko numva Imana yabafasha Abakozi ba Isimbi Mukaguka mubitekerezo byakazi kurushaho mukarenga nimipaka mugakomeza gufata amakuru yabanyarwanda harimo nayange Nkubu ndumunyarwanda umwe murafrica yose ufite Impano nziza Ikora Projects Zamagare meza cyane Atangaje atandukanye nayabazungu badukorera iryo niterambere kubanya Rwanda Ariko Ntamunyamakuru numwe womurwanda urankoresha Intaviu Maze kugaragara kubinyamakuru bya International nka Bossiness day Murayizi Citizeni Tv ni Intanaction inkoresheje 2 na KTN TV AZAMU TV Gute TV Zahandi zifata mwebwe Abavandimwe mutaranyitaho Bro Fite Impano nziza kbs Kandi ubwo niyabanyarwanda Bose

  • Thankful chantal
    Ku wa 10-06-2024

    Muraho neza ndabakunda cyane Diamond azamusure ubwox yareka gusura umuntu akunda kand arimubitaro

  • Brayndo fani william
    Ku wa 9-06-2024

    Hoya iyongingo simba ntayifate azaje kumusura zuchu kandi ntahagarike kuririmba kuko yaba abihije urwarwa

  • Nsabiyera Jean Baptiste
    Ku wa 9-06-2024

    Diamond atazoheba umuziki kuko ntivyadushimisha

  • Daniel tuyishimire
    Ku wa 9-06-2024

    Ndabakunda cyane peee ariko najyemuzapfashe ✈️

  • Daniel tuyishimire
    Ku wa 9-06-2024

    Ndabakunda cyane peee ariko najyemuzapfashe ✈️

IZASOMWE CYANE

To Top