Imyidagaduro

Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa

Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa

Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera kuvangavanga umuziki, yavuze ko uburwayi yagize bwatumye abagwa azabuvugaho neza nyuma yo kongera kuva kwa muganga.

Tariki ya 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), amakuru akavuga ko yabazwe ku gifu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko azavuga neza iby’uburwayi bwe yakize kuko agomba gusubira kwa muganga bakamubaga.

Ati “nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.”

Biteganyijwe ko Dj Brianne tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe ‘operation’ ya kabiri.

Dj Brianne akaba yahakanye ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi, abandi bakavuga ko ari ukwibagisha inda ngo igabanyuke, icyo arwaye azakivuga avuye kwa muganga.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bijyanye no kuvangavanga umuziki, yahishuye ateganya kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

Ati “Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.”

Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

Dj Brianne agomba gusubira kwa muganga kongera kubagwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Godefroid
    Ku wa 29-04-2024

    Imana imuje imbere!!aracafise vyishi vyo gukora nakire vuba aze akore!!ndamukunda,g from Burundi

  • Godefroid
    Ku wa 29-04-2024

    Imana imuje imbere!!aracafise vyishi vyo gukora nakire vuba aze akore!!ndamukunda,g from Burundi

  • Godefroid
    Ku wa 29-04-2024

    Imana imuje imbere!!aracafise vyishi vyo gukora nakire vuba aze akore!!ndamukunda,g from Burundi

  • PASSOVER PROE
    Ku wa 28-04-2024

    Ni byiza cyane kuba kenny sol agiye kwibaruka imfura ye pe.

  • PASSOVER PROE
    Ku wa 28-04-2024

    Ni byiza cyane kuba kenny sol agiye kwibaruka imfura ye pe.

  • Christine
    Ku wa 27-04-2024

    Cherie humura uzakira
    Kandi niwakira Umwami n’umukiza ukizera byose yakoze
    Kandi akomeje gukora ,nubatizwa noneho ntandwara izongera kugukanga
    Courage courage ❤️

  • Bite
    Ku wa 25-04-2024

    Ati: arashaka kubatizwa.Umubatizo siwo uza ubwambere. Hatangure kwihana. Nabanze yihane hanyuma azobatizwa hanyuma.

IZASOMWE CYANE

To Top