Imyidagaduro

Dj Brianne yavuye imuzi iby’ifungwa rye n’uko yafunguwe(VIDEO)

Dj Brianne yavuye imuzi iby’ifungwa rye n’uko yafunguwe(VIDEO)

Ku wa Kane w’icyumweru gishinzwe nibwo RIB yataye muri yombi Dj Brianne n’umuhanzi Ish Kevin n’abandi bantu bane barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo RIB yatangaje ko bafatiwe mu birori kandi bitemewe bitewe n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo ndetse bahasanga n’urumogi.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mukobwa yafunguwe ariko Ish Kevin we agumamo, aganira na ISIMBI, DJ Brianne yasobanuye uko byagenze kugira ngo afungwe.

Ati”Hari abashuti banjye twari twapanze ko turi buze gusangira ku Gisozi, bafata inzu(apartment), bayifashe barambwira ngo mbazanire ibyo kunywa iwanjye muri Dj Brianne Store, banyoherereza umushoferi mu rugo, tujyana ku kazi dufata ibyo kunywa, tujyana n’ahandi hantu bari bakoresheje ibyo kunywa ndabifata ndabibashyira.”

Yakomeje avuga ko abibagejejeho yahise ababwira ko we arushye ajya mu cyumba kuri telefoni ategereje ko umushoferi wamuzanye aza akamucyura kuko hari abandi yari yagiye gucyura ndetse bakanamwishyura amafaranga y’ibyo kunywa bye yari yabashyiriye. Yaje gukanguka akanguwe bamubwira ko polisi yaje babicaza mu ruganiriro.

Baje guhita babajyana kubafunga bagenda mu modoka y’irondo, bahageze bavuga ko barengeje amasaha kandi aho bari bari bahasanze n’itabi(Urumogi), Brianne bararumweretse bamubwira kwihumuriza bamubaza niba atari rwo avuga ko atabizi.

Yavuze ko bababwiye ko bagomba kujya kubapima kugira ngo barebe niba barakoresheje ibyo biyobyabwenge cyangwa ntabyo bakoresheje, bityo ko uwo babisangamo agumya afunzwe.

Ati”batubwiye ko bagomba kudupima, uwo basanga yarakoresheje ibyo biyobyabwenge azagumya afunzwe, basanga ntabyo bagataha, twiriwemo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu ku manywa nibwo badutwaye kudupima Kacyiru, baradupima inkari dusubira aho turimo kuba dutegereza ibizavamo.”

Baje ku mubwira ko agomba gutaha abanza kugira ngo barimo kumukinishaha kuko yari yamaze kwiyakira.

Ati”Ku Cyumweru baratubwiye ngo mwitegure mwishyure amande musohoke, mbwira umupolisi nti ariko afande waretse kutubeshya, njye nari niyakiriye. Nta biyobyabwenge nywa mu mubiri harimo inzoga gusa. Bapima nta bwoba nari mfite.”

Avuga ko amakuru yamenye ari uko batanzwe n’umuntu wari wazanye umukunzi we nyuma amuhamagaye ntiyamwitaba.

Ati”icyo namenye batanzwe n’umuntu wari wazanye umukunzi we arahamusiga nyuma amuhamagaye ntiyamwitaba, kubera gufuha ahita yitabaza polisi avuga ko habereyemo ikirori ariko ntiyari azi ko bigera hano hose.”

Yakomeje avuga ko nta bihe bibi yigeze agirira muri gereza kuko abapolisi babafashe neza nta kibazo na kimwe bagize, uretse ikibazo cyo kwiheba gusa avuga ko ashobora kuzafungwa icyaha kikamuhama.

DJ Briane yavuze byinshi ku ifungwa rye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top