Imyidagaduro

Dj Princess Flor yavuze impamvu yahagaritse kuba yakora ubukwe(VIDEO)

Dj Princess Flor yavuze impamvu yahagaritse kuba yakora ubukwe(VIDEO)

Hilde Flora Nyirimbabazi uzwi cyane ku mazina ya Dj Princess Flor, umunyarwandakazi wamenyekanye kubera kuvangavanga imiziki mu gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko nubwo abantu bamubaza igihe azakorera ubukwe we yabaye afashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ariko ngo bishobora kuzahinduka kuko abona atari ibintu byihutirwa.

Uyu mukobwa amaze imyaka irenga 10 aba mu Bubiligi aho ubu akora akazi ko kuvanga vanga umuziki.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, ku ngingo yerekeranye n’ubukwe, Dj Princess Flor yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe na we azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe.

Ati”Ntabwo ugomba kugendera kuri gahunda z’abandi, numva ibyo bintu byo kuvuga ngo imyaka irageze, none se irageze ninde washyizeho iryo tegeko? Numva umuntu agomba kugendera kuri gahunda ze, ushobora no kubyanga ukavuga ngo sinzashaka kuko ntabwo ari byo nshyize imbere, ni nk’abantu bavuga ngo ngejeje imyaka 30 nta nzu mfite, nta bintu bifite bigatangira kubatesha umutwe bakibagirwa ko hari n’abantu bakomeye bagiye bagira icyo bageraho bakuze bafite nk’imyaka 60.”

Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.

Ati”Icya ngombwa numva atari igihe ugereye ku kintu, ahubwo icya ngombwa ni uko ugera ku cyo wiyemeje, ngarutse ku bukwe rero nabishatse nayikora, sindi umukobwa mwiza cyane ariko sindi na mubi ku buryo nabura uwo tubukora, nabishatse ko abantu babona ko nashatse umugabo nabikora. Njye rero gahunda nabaye mfashe ni ukudashaka umugabo wenda ishobora kuzahinduka.”

Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.

Dj Princess ngo gushaka umugabo yabaye abiretse
Dj Princess Flor ngo ikintu kiba kigomba kuba igihe kigeze atari ukubera igitutu cy'abantu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top