Imyidagaduro

2nd Lt David umukinnyi wa APR na Nyirasenge wa Miss Naomie bagiye gukora ubukwe

2nd Lt David umukinnyi wa APR na Nyirasenge wa Miss Naomie bagiye gukora ubukwe

Uwineza Kelly akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gushyira hanze gahunda y’ubukwe bwe n’umusirikare ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.

Integuza y’ubukwe bwa bo basohoye mu minsi yashize ni uko buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023, ni ’Save The Date’ yagiye hanze tariki ya 14 Gashyantare 2023 ku munsi w’abakundana.

Kuri ubu aba bombi bakaba bamaze gushyira hanze ubutumire mu bukwe bwa bo aho banatangiye kubutanga kubatumiwe. Biteganyijwe ko imihango yose y’ubukwe izabera umunsi, gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y’Imana.

Itsinda rya Mackenzie ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

Agiye gukura ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

Ubukwe bwa bo buzaba mu mpera z'uku kwezi
Kelly agiye gukora ubukwe na 2nd Lt David Nsengiyumva
2n Lt David Nsengiyumva akinira APR BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top