Imyidagaduro

Gahunda yose y’umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan, birasaba ubutumire

Gahunda yose y’umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan, birasaba ubutumire

Umugoroba wo gusezera no guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana uzaba ku munsi w’ejo, abazawitabira bagomba kuba bafite ubutumire.

Byateguwe mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abantu benshi bifuza gusezera uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi akaba yaritabye Imana ku myaka 27 mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde.

Uyu mugoroba kumusezerano ukaba uzaba ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 ubere muri Camp Kigali.

Umuryango we ukaba wateguye iki gikorwa kugira ngo n’abakunzi be bamusezereho, wateguye uburyo abantu bazabonamo ubutumire.

Abo mu muryango we ndetse n’inshuti bakaba bazabariza ubutumire kuri mukuru we Burabyo Fernand.

Abahanzi bagenzi be bo bakaba bazabariza kuri Intore Bruce warebereraga inyungu z’uyu muhanzi. Abanyamakuru bo bakaba bagomba kuvugisha Anita Pendo ni mu gihe abafana be n’izindi nshuti bo bavugisha Musoni Eric kuri 0781425737, ni na we abifuza imipira yo kwambara (t-shirts) bazavugisha.

Uyu mugoraba ukaba uzarangwa no kugaruka kuri amwe mu mateka ya Yvan Buravan aho hazarebwa icyegeranyo kuri we, bazatarama, haririmbwe indirimbo ze ndetse hanabeho isengesho ryo kumusabira.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ari bwo hazabaho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ndetse no kumushyingura.

Gahundo yose y'umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan
Ikanzu yari yambaye yavugishije benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwimana adelitine
    Ku wa 23-08-2022

    Aha ibyanyaxo biradutunguye nukuri turamukunda gusa nawe Niba Koko yarabikoze naburane ubundi ubushinja cyaha buzareba Niba arengana cg atarengana

  • Uwimana adelitine
    Ku wa 23-08-2022

    Aha ibyanyaxo biradutunguye nukuri turamukunda gusa nawe Niba Koko yarabikoze naburane ubundi ubushinja cyaha buzareba Niba arengana cg atarengana

  • Umurerwa janviere
    Ku wa 22-08-2022

    Your alive in our hearts

IZASOMWE CYANE

To Top