Imyidagaduro

Gatesi waririmbaga muri Christus Regnat yashyinguwe, asize uruhinja (Video&Amafoto)

Gatesi waririmbaga muri Christus Regnat yashyinguwe, asize uruhinja (Video&Amafoto)

Gatesi Nadège wari umuririmbyi muri korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasomewe misa ya nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019.

Gatesi yitabye Imana azize uburwayi bwamufashe ku bwonko, yarwaye icyumweru kimwe n’umunsi umwe apfa mu gicuku cyo ku itariki ya 18 Werurwe 2019.

Umugabo wa Gatesi, Munyakazi Arthur yavuze ko urupfu rw’umugore we rwaje yaramaze kubyakira.

Yagize ati “Namwe rero nimukomere, murabona ko nkomeye, Gatesi yararwaye araremba, nabonye umwanya wo kwitegura ibi, abaririmbyi ba Christus Regnat barabizi, narababonaga mu masengesho bamusabira kenshi ngo agaruke ariko biranga.”

Gatesi ngo yagiye kwa muganga ataka umutwe ariko barapima babura indwara, nyuma basanze yaragize ikibazo ku bwonko. Yahise yihutanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal, yagezeyo akivuga neza aharara ijoro rimwe bucye yagiye muri coma.

Uyu muririmbyi yasize abana babiri b’abahungu, umukuru afite imyaka ine n’amezi umunani mu gihe umuhererezi afite amezi cumi na kumwe.

Umugabo wa Gatesi yavuze ko azakomeza kubarera neza ‘nubwo bigoye’. Yashimangiye ko nibimushobokera azahita yinjira muri korali Christus Regnat akajya ahanika ijwi nka Gatesi.

Ubwo Munyakazi yavugaga ku ngorane yumva ziri mu kurera abana bana wenyine nyina yagiye, yageze ku ruhinja asize benshi baraturika bararira abandi bariruhutsa.
Gatesi yari umwe mu batangije korali Christus Regnat yaririmbaga ijwi rya kabiri rizwi nka alto.

Korali Christus Regnat yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’amahoro Regina Pacis i Remera.

Gatesi yitabye Imana afite imyaka 32, se umubyara yavuze ko yakunze kuririmba akiri muto, ngo ku myaka itanu bahise bamushyira mu itorero ribyina aho babaga mu buhungiro mu Gitega i Burundi.

Umubyeyi we ati "Umwana wanjye agiye akiri muto yego, ariko agiye ari intore."

Misa ya nyuma ya Gatesi yasomewe muri Paruwasi ye ya Regina Pacis, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba
Musenyeri Rukamba ubwo yatangaga ukarisitiya
Gatesi Nadege yitabye Imana afite imyaka 32
[Uwa kabiri ibumoso] ni Munyakazi Arthur umugabo wa Gatesi, se wa Gatesi na musaza we
Korali Christus Regnat Gatesi yaririmbagamo
Gatesi yari umwe mu batangije Korali Christus Regnat
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Alphonse
    Ku wa 23-03-2019

    Iyi nkuru ni sawa ariko ntabwo 5Ws mwazubahirije njye nashaka no kumenya aho miss yabereye hamwe naho yashyinguwe.

IZASOMWE CYANE

To Top