Imyidagaduro

Hari ibimenyetso byahimbwe - Prince Kid yigaramye ubushinjacyaha

Hari ibimenyetso byahimbwe - Prince Kid yigaramye ubushinjacyaha

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko mu bimenyetso byamushinje harimo ubutumwa mpimbano butabayeho.

Ni nyuma y’uko arimo kuburana mu Bujurire, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibyo Urukiko Rwisumbuye rwirengagije rukamugira umwere.

Akurikiranyweho guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Prince Kid yabwiye Uruiko ko amajwi ashinjwa yo guhoza undi ku nkeke asaba umwe mu bakobwa kumuha "Hapiness", baramutse bumvise ikiganiro cyose basanga ntaho bihuriye no guhoza undi ku nkeke amusaba gukora imibonano mpuzamitsina ndetse ko bahita bagira ishusho y’ikiganiro bagiranaga.

Bongeye gusaba ko Urukiko rutayemera kuko uburyo yafashwemo nta burenganzira bwatanzwe.

Uyu mugabo kandi yasabye Urukiko gusuzumana neza ibindi bimenyetso byatanzwe birimo n’ubutwa bugufi ahamya ko bwahimbwe.

Ati "Ndabasaba mbinginga ko izo ‘messages’ mwazazisoma zose kuko ibyo twavugaga bihabanye cyane n’imibonano mpuzabitsina.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rwasabye Umushinjacyaha Mukuru uburenganzira bwo gufata amajwi Prince Kid nk’ikimenyetso ku cyaha cya ruswa.

Ikindi bwavuze ni uko ayo majwi hari ibyakuwemo bazana mu rukiko ibifitanye isano n’ibyaha uyu mugabo aregwa.

Umucamanza akaba yasabye Ubushinjacyaha gutanga amajwi y’umwimerere atarakuwemo ikintu na kimwe.

Umwanzuro kuri uru rubanza ukaba uzasomwa tariki ya 30 Kamena 2023.

Prince Kid yasubiye imbere y'Urukiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top