Imyidagaduro

Harmonize ashaka kurya umwana na nyina! Yatandukanye n’umukunzi we mu gisebo gikomeye

Harmonize ashaka kurya umwana na nyina! Yatandukanye n’umukunzi we mu gisebo gikomeye

Nyuma yo gutandukana na Sarah amushinja ubuhehesi, Harmonize yavuzwe mu rukundo n’umukobwa uzwi cyane muri Showbizz ya Tanzania, Kajala ariko nawe ntibakiri kumwe nyuma yo gushaka kuryamana n’umukobwa we.

Nushaka ubyite kurya ’inkoko n’igi ryayo’, ni nyuma y’uko uburanga bw’umukobwa wa Kajala bukuruye Harmonize akifuza kuryamana na we.

Amakuru avuga ko Harmonize yari amaze iminsi yoherereza umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni, Paula Paul na we agahita abona icyo uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania amwifuzaho.

Nta gutindiganya, yahise abyereka nyina amubwira ko umugabo we amwifuza, Kajala akaba yarahise ahitamo guhagarika urukundo rwe na Harmonize rwari rutaramara igihe.

Kajala akaba yahise ajya kuri Instagram ye asiba amafoto yose yamuhuzaga na Harmonize.

Bivugwa kandi ko umuntu wagiriye inama Paula yo kurega Harmonize ari umuhanzi Rayvan usanzwe ari inshuti magara w’uyu mukobwa ndetse amakuru akavuga ko hari urukundo rw’ibanga hagati yabo.

Kwifuza umukobwa wa Kajala, byatumye urukundo rwa Harmonize na Kajala ruhagarara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habimana Aaron
    Ku wa 6-04-2021

    mbega harmonz arakunda umwa na nyina? biteye agahinda ark yisubireho kk biteye ubwoba

  • Habimana Aaron
    Ku wa 6-04-2021

    brucc yihangane kd akomere byose umuntu anyuramo birago.

IZASOMWE CYANE

To Top