Imyidagaduro

Ibaruwa ifunguye ya Tanasha ku mugabo we w’ahazaza

Ibaruwa ifunguye ya Tanasha ku mugabo we w’ahazaza

Umuhanzikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna yandikiye umugabo we bazashakana ibaruwa amusaba kubaha urukundo rwabo cyangwa azamusige.

Muri ubu butumwa, Tanasha Donna yahishuye ko ashobora kuzashaka umugabo muri 2023.

Uyu muhanzikazi akaba n’umunyamakuru, yaherukaga gutandukana na Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu, batandukanye mu ntangiriro za 2020.

Mu butumwa bumeze nk’ibaruwa aherutse kunyuza kuri Instagram Stories, Tanasha Donna yasabye umugabo bazashakana muri 2023 kubaha urukundo rwabo ndetse akanirinda ibishuko by’abakobwa b’ubu.

Ati”mukundwa mugabo wanjye w’ahazaza 2023… dushobora kubaka ubu buzima bwacu turi kumwe ariko ushyire mu mutwe ko; sinkina imikino, uri uwanjye cyangwa nturi uwanjye. Niba umukobwa aguterese ibyiza musezereho cyangwa ari njye uzagusezeraho.”

“Niba umukobwa akoherereje emoji z’urukundo, ibyiza mubwire ko muzarwana umusezereho mu mahoro cyangwa ari njye uzabigukorera. Umukobwa nakubwira ko ko agukunda, ibyiza mubwire ngo ‘umukunzi wanjye na we arankunda’ bitari ibyo nzakwifuriza ibyiza wowe na we. Ntuzane imikino, ubaha umubano wacu ndagusezeranya tuzamera neza.”

Atangaje ibi mu gihe ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz yagiye atangaza ko uyu mugabo nta rukundo agira ahubwo akinisha imitima y’abakobwa, akaba atarigeze yubaha urukundo rwabo.

Tanasha Donna yanditse ibaruwa yavuze iyo yifuza ku mugabo we w'ahazaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top