Imyidagaduro

Ibibazo muri Paradizo! Zari na Shakib Lutaaya byafashe indi ntera

Ibibazo muri Paradizo! Zari na Shakib Lutaaya byafashe indi ntera

Umubano wa Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya wafashe indi ntera kugeza aho nta wugikurikira undi kuri Instagram.

Bibaye nyuma y’uko bagiranye ikibazo kubera Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri yagiye mu isabukuru y’umukobwa we muri Afurika y’Epfo, Shakib atariyo ndetse atanabizi.

Zari icyo akaba yarisobanuye avuga ko nta kintu kiri hagati ye na Diamond uretse abana babyaranye, ndetse yahise asa n’umuha gasopo ko nakomeza ibyo arimo azamureka.

Yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond iwe nk’uko na Shakib yatunguwe, byose bikaba byaratewe n’uko uyu muhanzi yashakaga gutungura umukobwa we.

Yakomeje avuga ko aramutse ashaka gusubirana na Diamond ari ibintu byoroshye ariko nta kintu na kimwe kiri hagati ya bo.

Ati "reka ngire ikintu mbabwira, iyo mba nshaka gusubirana na Diamond nabikora. Diamond ashatse gusubirana nanjye ashobora kubikora. Ariko ibyo twarabirenze, simushaka na we ntanshaka, mfite mugabo na we afite umukunzi."

Yakomeje avuga ko umubano we na Diamond ari uwo kurera abana gusa, akaba ahangayikishijwe no kutigirira icyizere gusa.

Ati "Umugabo wanjye nta cyizere yigirira akaba ari nabyo birimo gutera ibibazo. Mba ngomba kwisobanura ngo ’ntabwo nari ndimo nkora biriya’, ’ntabwo ariko bimeze’, koko? Mba ngomba kumuhamagara ’live’ kugira ngo mwereke ukuri."

"Njyewe Zari The Boss Lady, ndi umuherwekazi, mfite ubwenge. Naba ndi kumwe n’uwo nshaka ariko nahisemo umugabo wanjye kandi ntabwo nitaye kuko mumubona, ’ngo ni umukene, si mwiza’. nahisemo kubana na we ariko akaba arimo anyuza muri ibi? Bibaye byiza wahinduka ukanazirikana."

Yavuze ko nadahinduka ashobora kuzamureka agashaka undi utamuhoza ku nkeke nk’izo uyu amuhozaho.

Ati "niba adashaka kuzirikana uwo ndi we ... ni igisebo. Nzashaka undi uzamenya agaciro kanjye. Ndamukunda, iyo nakunze buri umwe arabimenya, ndi umwizerwa. Niba utagiye kubiha agaciro ubwo niko bimeze."

Bisa nk’aho umubano wa bo wakomeje kuba mubi kurushaho kuko nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Zari ntakiri mu bantu bakurikira Shakib Lutaaya
Shakib ntakiri mu bantu bakurikira Zari Hassan
Umubano wa bo ntumeze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top