Imyidagaduro

Ibitangaje kuri Sugira Ernest wizihiza isabukuru y’imyaka 30 wakuye abantu muri Guma mu Rugo bidasabye inama y’Abaminisitiri

Ibitangaje kuri Sugira Ernest wizihiza isabukuru y’imyaka 30 wakuye abantu muri Guma mu Rugo bidasabye inama y’Abaminisitiri

Sugira Ernest, rutahizamu wa Rayon Sports, ni izina ramaze kumenyakana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda bitewe n’ibyo amaze gukora cyane cyane mu ikipe y’igihugu, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 30 abonye izuba.

Kimwe cya vuba abantu bamwibukiraho, ni igitego yatsinze Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 mu mukino usoza itsinda muri CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun, byatumye u Rwanda rutsinda ku bitego 3-2 ruhita rubona itike ya ¼ cya CHAN.

Ubwo mu Rwanda bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus, iyo ntsinzi yatumye basohoka mu nzu birira mu mihanda, ari n’aho havuye imvugo ngo “Sugira Ernest umunyarwanda wa mbere wakuye abantu muri Guma mu Rugo bidasabye Inama y’Abaminisitiri.”

Mu ikipe y'igihugu amaze gukora byinshi

Buri tariki 27 Werurwe, Sugira Ernest yizihiza isabukuru ye y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bamaze kwandika izina mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane mu ikipe y’igihugu.

Sugira Ernest yavutse tariki ya 27 Werurwe 1991 avukira mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Kabeza. Sugira Ernest akaba ari ubuheta(umwana wa 2) mu muryango w’abana 6, abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Sugira Ernest ahora ashengurwa no kuba ataragize amahirwe yo kubona se witwaga Nkeneyimana Fidele kuko yitabye Imana ubwo Sugira yari afite amezi 7 gusa y’amavuko, ubu asigaranye mama we, Nyiraneza Blandine.

Yize amashuri abanza mu Karere ka Kamonyi i Muganza, 2008 Sugira Ernest yatangiye amashuri yisumbuye mu ishuri rya ACJ Karama i Muhanga ahasoreza icyiciro rusange, Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akaba yarakize kuri Ecole Technique de Kabgayi aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electricity), akaba yaraharangije muri 2013.

Urugendo rwa Sugira Ernest muri ruhago

Amaze gukinira amakipe 5, AS Muhanga, AS Kigali, APR FC, AS Vita Club na Rayon Sports ndetse n’Amavubi.

Uyu mukinnyi uri ku ibere ukunzwe cyane n’abanyarwanda bitewe n’ibyo amaze gukora, ntabwo atsinda ibitego byinshi ariko yagiye atsindira Amavubi ibitego bikenewe mu gihe nyacyo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI mu minsi yashize, yavuze ko urugendo rwe mu mupira w’amaguru atari rurerure cyane n’ubwo hari icyo amaze gukora kuko imyaka awumazemo ishobora kuba itarenze 10.

Yagize ati ”Ntabwo ari urugendo rurerure, natangiye gukina umupira nkina muri Muhanga muri 2011, nkina muri AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri tuza no kuzamukana na yo ijya mu cyiciro cya mbere, nkinamo umwaka umwe mpita nerekeza muri APR FC muri 2013, APR FC nari nasinyemo imyaka 2 mbasha kurangizamo umwe n’ubwo na wo ntawukinnye, njya muri AS Kigali maramo imyaka 2 mbere yo kujya muri AS Vita Club.”

Yashyizeho agahigo ko kuba ari we munyarwanda wa mbere uguzwe amafaranga menshi agiye gukina hanze ya rwo

Nyuma ya CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, Sugira Ernest wari wigaragaje cyane yabengutswe na AS Vita Club yo muri DR Congo ihita imugura imutanzeho amadorali ibuhumbi 100, yandika amateka ko ari we mukinnyi w’umunyarwanda wa mbere uguzwe amafaranga angana atyo.

Muri AS Vita Club akaba yarabanje kugorwa n’igitutu cy’abafana b’iyi kipe kuko bari benshi kandi yari avuye mu ikipe idafite abafana akajya mu ikipe ifite abafana benshi. yakinnye umwaka umwe ahita atandukana n’iyi kipe kubera ko ibintu byari bimaze guhinduka aho yari imaze kubura umwe mu bayobozi bayo. Yayikiniye imikino 19 ayitsindira ibitego 12.

Yagiye gukina muri AS Vita Club aba umunyarwanda wa mbere uvuye mu gihugu ajya gukina hanze aguzwe menshi

Yahise agaruka muri APR FC ayisinyira mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2017/2018 utangira, tariki ya 15 Kanama 2017 yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wo gushaka itike y’igikombe cya CHAN. Imvune yaje kumuzengereza yakize neza muri 2019 nabwo yatsinze igitego Ethipia no muri 2020 arayisubira bihesha u Rwanda itike ya CHAN 2020.

Mu kuboza 2019, ikipe ya APR FC yari asigaraniye amasezerano y’umwaka umwe, yamutije muri Rayon Sports akinira kugeza ubu.

Uyu musore yemeza ko atifuza gusoreza umupira w’amaguru muri Afurika, akaba afite intumbero yo kuba yakwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Muri APR FC ntabwo yahiriwe

Sugira Ernset Mu ikipe y’igihugu

Sugira Ernest ni izina ryamenyekanye cyane muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, ni bwo yashimangiye ko ari umukinnyi ukomeye dore ko ari naho yigurishirije kuko ni ho Vita Club yamubonye.

Yatangiye guhamagarwa muri 2013 ikipe y’igihugu igiye gukina na Benin. Akishimira kuba yaraje asimbura Karekezi Olivier wahamagawe ariko ahita asezera, ni na we mukinnyi yakuze afatiraho icyitegererezo.

Yagize ati ”ikipe y’igihugu natangiye kuyikinamo muri Nyakanga 2013 tujya gukina na Benin iwabo mpamagawe na Eric Nshimiyimana, ni we watozaga ikipe y’igihugu idutsinda 2-0 ni wo mukino wanjye wa mbere mu ikipe y’igihugu n’ubwo ntakinnye ariko nari mu bakinnyi 18 bagombaga kwifashishwa kuri uwo mukino.”

Sugira amaze gukinira Amavubi imikino 25 aho amaze kuyitsindira ibitego 11 yizeye kuzongera.

Mu buzima yababajwe n’umukino ikipe ya DR Congo yatsinzemo u Rwanda muri CHAN ibitego 2-1 byari muri ¼, igitego 1 u Rwanda rwabonye ni we wagitsinze. Gusa ngo ntabwo yakibagirwa ko igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu cyahesheje u Rwanda amanota 3 ubwo bari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 ubwo yagitsindaga Mozambique i Maputo umukino ukaza kurangira ari 1-0. Ikipe y’igihugu amaze kuyikinira imikino 35 ayitsindira ibitego 12.

Ibindi wamenya kuri Sugira Ernest

• Imikino yakiniye AS Muhanga ni 29 yayitsindiye ibitego 16, APR FC yayikiniye imikino 22 ayitsindira ibitego 9, AS Vita Club yayikiniye imikino 19 ayitsindira ibitego 12, AS Kigali mu mikino 64 yayikiniye, yatsinze ibitego 29 mu gihe Rayon Sports amaze kuyikinira imikino 7 yayitsindiye ibitego 5
• Ahamya ko umupira w’amaguru umutunze ku kigera cya 90%
• Afite umukunzi atifuza gutangaza mu itangazamakuru, ni na we ateganya ko bazabana
• Yakubitiwe gukina umupira kuko yagendaga agatinda gusa ngo ntabwo mama we yari azi ko afite iyo mpano
• Ni umufana wa Manchester United na AS Muhanga yamuzamuye
• Akunda Cristiano Ronaldo n’ubwo na Messi ari umuhanga
• Sugira Ernest yakundaga gukubagana mu ishuri
• Ni umukunzi w’umuhanzi Christopher
• Asengera muri kiliziya Gatulika

AS Kigali yayikiniye igihe kinini
Ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top