Imyidagaduro

Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva sinanabyemera – Bulldogg mu kiniga kinshi yasezeye kuri Jay Polly

Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva sinanabyemera – Bulldogg mu kiniga kinshi yasezeye kuri Jay Polly

Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bulldogg mu muziki nyarwanda, yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga ko Jay Polly yazize atari byo ndetse ko azabihakana kugeza ku munsi wa nyuma w’ubizima bwe.

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo Jay Polly witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu irimbi rya Rusoro.

Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima aho yari agejejwe ari indembe akuwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

Icyo gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri iyi gereza kuko yayinyweye ari kumwe n’abandi babiri.

Bulldogg basangiye akabisi n’agahiye, ubwo umurambo we wari ugejejwe ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe, yatangaje ko ibintu atamubwiye akiri muzima atabimubwira yapfuye, gusa ngo yari nk’umuvandimwe we kuko basingiye akabisi n’agahiye.

Ati “Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabimubwira wenda aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima njyewe na we ntabwo byari ubushuti gusa, twari nk’abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti ‘tuzabikora, twavukiye mu miryango idakize, yari imiryango iraho ngaho bya hafi aho.’ Tugasunikana, nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera ko gufata umuvugandimwe, umuntu wasangiye ibyo mwari mufite, ukabona umushyize mu ni agahinda gakomeye.”

Bulldogg kandi yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga yazize atari byo ndetse ko azabihagararaho kugeza ku munsi wa nyuma na we yitabye Imana.

Ati “Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by’ubugoryi ni ibintu by’ubufu.”

Uyu muraperi umwe mubatangije itsinda rya Tuff Gang na Jay Polly bari kumwe na Green P, yasabye abagore babyaranye(Nirere Afsa na Shariffa) guhuza abana be bakamenyana kandi bakabitaho nk’uko se yabitagaho, bakabumvisha indirimbo za se, bakabereka ibiganiro yagiye akora kugira no bazakurane umutima ukomeye nk’uwa se.

Bulldogg ntiyemera ibivugwa ko ari byo Jay Polly yazize
Yasabye ababyeyi b'aba bakobwa babiri ba Jay Polly ko bazabitaho nk'uko se yabikoraga
Jya Polly ku munsi w'ejo yarashyinguwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top