Imyidagaduro

Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira

Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira

Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye ruswa agatakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi, yamusubije amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.

Ku munsi w’ejo nibwo haje itangazo ry’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.

Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bisa nkabyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye..”

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.

Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.

Ati “ Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • dushimimana Jan Pierre
    Ku wa 9-05-2022

    Nukuri nimba yemeye icyaha nababarirwe

  • dushimimana Jan Pierre
    Ku wa 9-05-2022

    Nukuri nimba yemeye icyaha nababarirwe

  • Hatangimana theotime
    Ku wa 9-05-2022

    ababarirwe ariko ntazongere

  • Ndihokubwayo Etienne
    Ku wa 9-05-2022

    Nukuri ntazongere gukosa ukundi nimumubabarire.

  • Ndihokubwayo Etienne
    Ku wa 9-05-2022

    Nukuri ntazongere gukosa ukundi nimumubabarire.

  • Emmanuel
    Ku wa 9-05-2022

    Imbabazi ntabgo zikuraho icyaha ahubgo ibyoyibye abanyarwanda nabigarure

  • Emmanuel
    Ku wa 9-05-2022

    Imbabazi ntabgo zikuraho icyaha ahubgo ibyoyibye abanyarwanda nabigarure

  • Gasore Alexis
    Ku wa 9-05-2022

    Imbabazi president arazisanganywe azazimuha

  • -xxxx-
    Ku wa 9-05-2022

    Kubwanje ntawudakosa ntanumwe nimba bamwirukanye kukazi bomureka akibandaniriza ubuzima bwiwe busazwe

  • Dusenge Valens
    Ku wa 9-05-2022

    Twebwe turakunabariye kuko nubwo wakosheje ntitwirengagijeko haribyishi wubatse mubanyarwanda ikosa sugukosa ahubwo ikosa nukudakosora ikosa nawe egeka amatiku wimanurwanda

  • Nsengiyumva Jean casimir
    Ku wa 9-05-2022

    Nyakubahwa nace inkoni izamba amubabarire

  • Faustin
    Ku wa 8-05-2022

    Ariko ntago President yigeze asubiza Bamporiki,ahubwo yasubije jean Paul.

  • UWIRINGIYIMANA VESTINE
    Ku wa 8-05-2022

    Nyakubahwa Mubyeyi,gira imbabazi!

  • Pascal
    Ku wa 8-05-2022

    Bamporiki Edward Nyakubahwa Namubabarire Ariko Biragoye ko Umuntu Ahora Asaba Imbabazi Kandi yabigize Abibona bwaca Mugatondo Akongera Agakorikosa yitwaje ngarasaba imbabazi

  • Aime niyongabo
    Ku wa 8-05-2022

    Nibayasabye imbabazi zivuye kumutima rwose umubyeyi wacu namubabarire ark nawe nazoge pee nago aribyiza kumunga igihugu cyakureze knd harabarinyumayawe nabobashaka gukura

  • Butoto
    Ku wa 7-05-2022

    Ichahakirahanwa nibwo atonzogera gufataruswa umuyobozi ufataruswa yagurisha nigihugu

  • Amani bruno
    Ku wa 7-05-2022

    Uwemera icyaha akanagisabira imbabaze agomba kubaba rirwa kuko ntabayanangiye umutima we.

  • Kingi isaac
    Ku wa 7-05-2022

    Yakozegusabaimbqbazi ataziyaje turazimuhaye ntazongere ahasigaye umubyeykwurwanda nimana nibakore akazikabo murakoz

  • Kingi isaac
    Ku wa 7-05-2022

    Yakozegusabaimbqbazi ataziyaje turazimuhaye ntazongere ahasigaye umubyeykwurwanda nimana nibakore akazikabo murakoz

  • Ndayishimiye fred
    Ku wa 7-05-2022

    Nimumufashe nukuri abivuze abikuye kumutuma

  • Samuel ndayambaje
    Ku wa 7-05-2022

    Nyakubahwa President mubyeyi wacu niwowe dukesha byose niba Eduard Bamporiki yemeye gusaba imbabazi kndi zivuye kumutima ndumva yazihabwa ariko:harabandi bashobora kuba bihishe inyuma yibibintu nabo bagomba gukurikiranwa bagaharwa ariko usabye imbabazi arazihabwa

  • Marc
    Ku wa 7-05-2022

    Usababa imbabazi akwiriye
    Kuzihabwa gusa akareka ibyo yakoraga Bibi agahinduka.

  • Marc
    Ku wa 7-05-2022

    Usababa imbabazi akwiriye
    Kuzihabwa gusa akareka ibyo yakoraga Bibi agahinduka.

  • Singirankabo Laurent
    Ku wa 7-05-2022

    Nimwonkwe mukinnyi mwiza w ikipe y igihugu Imana ikomeze ibasesekazeho imigisha thnx

IZASOMWE CYANE

To Top