Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira
Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye ruswa agatakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi, yamusubije amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.
Ku munsi w’ejo nibwo haje itangazo ry’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.
Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bisa nkabyo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.
Ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye..”
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.
Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.
Ati “ Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”
Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022
Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Ibitekerezo
dushimimana Jan Pierre
Ku wa 9-05-2022Nukuri nimba yemeye icyaha nababarirwe
dushimimana Jan Pierre
Ku wa 9-05-2022Nukuri nimba yemeye icyaha nababarirwe
Hatangimana theotime
Ku wa 9-05-2022ababarirwe ariko ntazongere
Ndihokubwayo Etienne
Ku wa 9-05-2022Nukuri ntazongere gukosa ukundi nimumubabarire.
Ndihokubwayo Etienne
Ku wa 9-05-2022Nukuri ntazongere gukosa ukundi nimumubabarire.
Emmanuel
Ku wa 9-05-2022Imbabazi ntabgo zikuraho icyaha ahubgo ibyoyibye abanyarwanda nabigarure
Emmanuel
Ku wa 9-05-2022Imbabazi ntabgo zikuraho icyaha ahubgo ibyoyibye abanyarwanda nabigarure
Gasore Alexis
Ku wa 9-05-2022Imbabazi president arazisanganywe azazimuha
-xxxx-
Ku wa 9-05-2022Kubwanje ntawudakosa ntanumwe nimba bamwirukanye kukazi bomureka akibandaniriza ubuzima bwiwe busazwe
Dusenge Valens
Ku wa 9-05-2022Twebwe turakunabariye kuko nubwo wakosheje ntitwirengagijeko haribyishi wubatse mubanyarwanda ikosa sugukosa ahubwo ikosa nukudakosora ikosa nawe egeka amatiku wimanurwanda
Nsengiyumva Jean casimir
Ku wa 9-05-2022Nyakubahwa nace inkoni izamba amubabarire
Faustin
Ku wa 8-05-2022Ariko ntago President yigeze asubiza Bamporiki,ahubwo yasubije jean Paul.
UWIRINGIYIMANA VESTINE
Ku wa 8-05-2022Nyakubahwa Mubyeyi,gira imbabazi!
Pascal
Ku wa 8-05-2022Bamporiki Edward Nyakubahwa Namubabarire Ariko Biragoye ko Umuntu Ahora Asaba Imbabazi Kandi yabigize Abibona bwaca Mugatondo Akongera Agakorikosa yitwaje ngarasaba imbabazi
Aime niyongabo
Ku wa 8-05-2022Nibayasabye imbabazi zivuye kumutima rwose umubyeyi wacu namubabarire ark nawe nazoge pee nago aribyiza kumunga igihugu cyakureze knd harabarinyumayawe nabobashaka gukura
Aime niyongabo
Ku wa 8-05-2022Nibayasabye imbabazi zivuye kumutima rwose umubyeyi wacu namubabarire ark nawe nazoge pee nago aribyiza kumunga igihugu cyakureze knd harabarinyumayawe nabobashaka gukura
Butoto
Ku wa 7-05-2022Ichahakirahanwa nibwo atonzogera gufataruswa umuyobozi ufataruswa yagurisha nigihugu
Amani bruno
Ku wa 7-05-2022Uwemera icyaha akanagisabira imbabaze agomba kubaba rirwa kuko ntabayanangiye umutima we.
Kingi isaac
Ku wa 7-05-2022Yakozegusabaimbqbazi ataziyaje turazimuhaye ntazongere ahasigaye umubyeykwurwanda nimana nibakore akazikabo murakoz
Kingi isaac
Ku wa 7-05-2022Yakozegusabaimbqbazi ataziyaje turazimuhaye ntazongere ahasigaye umubyeykwurwanda nimana nibakore akazikabo murakoz
Ndayishimiye fred
Ku wa 7-05-2022Nimumufashe nukuri abivuze abikuye kumutuma
Samuel ndayambaje
Ku wa 7-05-2022Nyakubahwa President mubyeyi wacu niwowe dukesha byose niba Eduard Bamporiki yemeye gusaba imbabazi kndi zivuye kumutima ndumva yazihabwa ariko:harabandi bashobora kuba bihishe inyuma yibibintu nabo bagomba gukurikiranwa bagaharwa ariko usabye imbabazi arazihabwa

Marc
Ku wa 7-05-2022Usababa imbabazi akwiriye
Kuzihabwa gusa akareka ibyo yakoraga Bibi agahinduka.
Marc
Ku wa 7-05-2022Usababa imbabazi akwiriye
Kuzihabwa gusa akareka ibyo yakoraga Bibi agahinduka.
Singirankabo Laurent
Ku wa 7-05-2022Nimwonkwe mukinnyi mwiza w ikipe y igihugu Imana ikomeze ibasesekazeho imigisha thnx