Imyidagaduro

Ijambo rya nyuma rya Miss USA 2019 mbere y’uko yiyahura

Ijambo rya nyuma rya Miss USA 2019 mbere y’uko yiyahura

Cheslie Corrinne Kryst wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya 2019 (Miss USA 2019), yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akaba yari yaciye amerenga y’uko agiye kwiyahura.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yiyahuye asimbutse igorofa ry’inzu yabagamo muri Manhattan mu mujyi wa New York.

Cheslie yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022.

Mbere yo kwiyahura, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa asa nusezera, yagize ati “Byashoboka ko uyu munsi waguha kuruhuka mu mahoro.”

New York Post yatangaje ko mbere yo kwiyahura yasize yanditse ko ibintu byose yari afite abisigiye nyina umubyara.

Akaba yarasimbutse mu igorofa rya 29 ni mu gihe yari asanzwe aba mu igorofa rya 9.

Cheslie Corrinne Kryst uretse kuba Miss USA 2019, yanitabiriye Miss Universe mu 2019, akaba yari asanzwe akora mu kinyamakuru Extra.

Cheslie Corrinne Kryst yitabye Imana nyuma yo kwiyahura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • maniraguha solange
    Ku wa 2-02-2022

    REST IN PEACE OF GOD GUSA IMPAMVU YU RUPFURWE NISHAKWE

  • -xxxx-
    Ku wa 1-02-2022

    Ubu se niba mutakoze ubushakashatsi ngo mumenye icyamuteye kwiyahura iyi nkuru itumariye iki?

IZASOMWE CYANE

To Top