Imyidagaduro

Ikibazo Wema Sepetu yabajije nyina wa Steven Kanumba ku rupfu rw’umuhungu we cyateje impaka

Ikibazo Wema Sepetu yabajije nyina wa Steven Kanumba ku rupfu rw’umuhungu we cyateje impaka

Nyina w’umwe mu bakinnyi ba filime bari bakunzwe cyane muri Tanzania, Steven Kanumba yongeye gushimangira ko ko umuhungu we yishwe n’uwahoze ari umukunzi we, Elizabeth Michael ’Lulu’.

Imyaka 8 irashize Steven Kanumba yitabye Imana, gusa nyina umubyara ntarakira urupfu rw’umuhungu we.

Mu mashusho yagiye hanze uyu mugore aganira na Wema Sepetu ubwo yari yamutumiye kuri Wema App ahantu yigishiriza guteka, Wema yumvikanye amubaza uwishe umwana we nawe ahita avuga ko ari uwari umukunzi we.

Ati"umuhungu wanjye yarishwe. Uwamwishe? Ni uwari umukunzi we Elizabeth Michael."

Aya mashusho yashyizwe ku rukuta rwa Instagram n’uwitwa Jay Maudaku, abantu bamwe bagiye basaba uyu mubyeyi kubyibagirwa azakomeza ubuzima, ni mu gihe abandi babona ikibazo mu kibazo Wema yamubajije.

Uwitwa @mercy31.7 ati "ikibazo si uko nyina yavuga uwishe umwana we, ikibazo kuki Wema yamubaza ikibazo nk’icyo?"

@madam.winfridacharles ati"uwo mugore yarababaye ariko kuki Wema amubaza ikibazo nk’icyo?"

Ubwo Kanumba yapfaga, Elizabeth Michael akaba yaraje gufatwa arafungwa azira ko yishe uyu mukinnyi wa filime bakundanye banakora umwuga umwe wo gukina filime, nyuma yaje kurekurwa ubwo haburaga ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha.

Wema Sepetu akaba nawe aherutse gutangaza ko yakuyemo inda 2 za Kanumba.

Wema wemeye ko yakuyemo inda za Kanumba, ikibazo yabajije nyina ku rupfu rwe cyateje impaka

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top