Imyidagaduro

Ikosa Bad Rama yakoreye Marina bikamurakaza, Label we Queen Cha bashobora kujyamo

Ikosa Bad Rama yakoreye Marina bikamurakaza, Label we Queen Cha bashobora kujyamo

Gahunzire Aristide wari ushinzwe abahanzi muri The Mane Music mbere y’uko asezera, avuga ko kimwe mu bintu byarakaje Marina agatangira gushwana n’iyi nzu itunganya umuziki ya The Mane, ari uburyo nyir’iyi nzu, Bad Rama yavuze ko Butera Knowless amurusha kandi Marina ari we umwinjiriza amafaranga.

Mu mpera za 2017 nibwo Marina yasinye amasezerano y’imyaka 10 muri The Mane, tariki ya 28 Mata 2021 nibwo yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye n’iyi nzu itunganya umuziki.

Hari nyuma y’iminsi 9 gusa Queen Cha na Aristide wari ushinzwe management y’aba bahanzi nabo basezeye, bakaba biyongera kuri Jay Polly na Safi Madiba bavuyemo muri 2019, kugeza ubu The Mane isigaranye umuhanzi umwe na we niba atarasezeye ari we Mbanda Calvin.

Aganira n’umunyamakuru Chita, Aristide yavuze ko kuva muri The Mane kw’aba bahanzikazi bitandukanye n’ibya Safi na Jay Polly.

Ati”Safi na Jay Polly ntabwo ikibazo cyabo ari kimwe n’icy’aba ngaba kuko bo ni amasezerano batari bubahirije barahagarikwa.”

Akomeza avuga ko aba bakobwa bakuze kandi bakwifatira icyemezo bityo ahamya adashidikanya ko babitekereje neza.

Ati”Queen Cha na Marina ni abanzi bamaze kuba bakuru yaba mu myaka, yaba mu bikorwa ndetse no mu mitekerereze, ni bantu bageze aho ntashidikanya ko bakwifatira icyemezo, icyemezo cyiza kandi kirimo inyurabwenge.”

Gahunzire Aristide kandi yahishuye ko uburyo Bad Rama yatangaje ko Marina arushwa na Knowless ndetse badakwiye kugereranywa, byarakaje uyu muhanzikazi akaba ari na kimwe mu byatumye atekereza kuba yava muri The Mane

Ati”Wowe se ntabwo byakurakaza? Byakurakaza kubera ko ntabwo yari kuvuga ko amurusha. Reka tuvuge nshinzwe kureberera Marina, kuri njyewe Marina ni we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda, niyo byaba ngombwa navuga ko ari we wa mbere muri East Africa kandi nabyerekana, niba rero njyewe mpagarariye Marina, unyinjiriza amafaranga nta n’ubwo mba nemerewe kuvuga n’irindi zina ry’undi muhanzi mu kanwa kanjye.”

Aristide akomeza avuga ko Bad Rama yakoreye amakosa Marina kuko n’ikiganiro yari arimo ntaho cyari gihuriye n’abo bahanzikazi babiri rero nta mpamvu yari kubazana muri icyo kiganiro.

Bad Rama muri Werurwe uyu mwaka ubwo yavugaga kuri majwi ya Bruce Melodie avuga ko Arusha Meddy na The Ben, nibwo yahamije ko umuhanzi we umwinjiriza Marina arushwa na Butrera Knowless.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Nyuma yo kuva muri The Mane, Queen Cha na Marina, Aristide Gahunzire wari ushinzwe aba bahanzi, yahamije ko bishoboka ko aba bahanzi yashinga Label ye akaba yabashyiramo.

Marina yarakajwe n'uburyo Bad Rama yavuze ko Knowless amurusha
Queen Cha na we yasezeye muri The Mane
Aristide Gahunzire ashobora gushinga Label ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top