Imyidagaduro

Imbwa zigira urukundo kurusha abantu - Umuhanzi Lulu Diva avuga kuri Wema Sepetu

Imbwa zigira urukundo kurusha abantu - Umuhanzi Lulu Diva avuga kuri Wema Sepetu

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Lulu Abbas[Lulu Diva], yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu, ni nyuma y’uko abantu bakomeje guserereza Wema Sepetu kubera kurangisha imbwa ye.

Uyu muhanzi aganira na Global Publisers, yavuze ko kuba Wema yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi ya Tanzania ku muntu uzamubonera imbwa ye atakinaga kandi yari ababaye, bityo bagabanye kumuseka.

Ati"Ntibazi uburyo iriya mbwa yahaga Wema ibyishimo n’amahoro y’umutima buri uko yabaga agarutse mu rugo."

"Imbwa zigira urukundo kurusha ibiremwamuntu, kubera ko umuntu umwanya umwe arahindagurika ariko imbwa iremwe uburyo butandukanye cyane, iyo uyigishije ukayereka ibyo ushaka ibikurikiza gutyo."

Yakomeje agira ati"mfite imbwa mu rugo, iyo ibabaye nanjye ndababara, rero Wema bamureke kuko njye nzi ibyo arimo kunyuramo kuko nanjye nanjye mfite imbwa."

Kuva mu byumweru 2 bishize Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, akaba umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, arimo kurangisha imbwa ye yasohotse mu gipangu ikurikiye imodoka yajyaga imutwara ku kazi azi ko na we yayigiyemo kandi ari mu rugo, akaba yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi kuwuzayibona.

Wema Sepetu amaze igihe arangisha imbwa ye
Lulu Diva yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top