Imyidagaduro

Impinduka muri Miss Rwanda 2021

Impinduka muri Miss Rwanda 2021

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yamaze gutangaza ko amarushanwa y’uyu mwaka ijonjora ry’ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva tariki ya 9 Mutarama 2021, nibwo byari byitezwe ko hazatangira amanjora ya MissRwanda 2021, ariko bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho ingendo zitari zimewe kuva mu karere kamwe ujya mu kandi byahise bisubikwa, nyuma bihumira ku mirari ubwo umujyi wa Kigali washyirwaga mu Kato.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza, avuga ko ibindi byiciro byo bizaba mu muhezo.

Ati“ “Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.”

“Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.”

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho ‘pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y’‘ubwiza, ubuhanga n’umuco’, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

Nimwiza yakomeje agira ati: “Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.”

“Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.”

Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Nimwiza ati: “Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.”

Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

Miss Rwanda y’impinduka

Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe ‘Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020
Tariki ya 20 Werurwe biteganyijwe ko ari bwo hazaboneka uwambara ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top