Imyidagaduro

Inkomoko n’umwihariko w’indirimbo ‘For You’ ya Kévine, umuhanzikazi w’impano itangaje

Inkomoko n’umwihariko w’indirimbo ‘For You’ ya Kévine, umuhanzikazi w’impano itangaje

Umuhanzikazi nyarwanda ukizamuka, Kévine Musoni ufite impano itangaje, ijwi rinyura benshi aherutse gushyira hanze indirimbo y’u rukundo yise ‘For You’ avuga ko yakoze mu rwego rwo gufasha abakundana ababwira ko iyo ukunda umuntu umuzirikana.

Ni indirimbo ya kabiri asohoye, ni nyuma ya ‘Don’t Let It Go’ yo gutera abantu imbaraga abasaba kudacika intege.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze uburyo igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje aho yashakaga gukora ku ngingo itandukanye n’inkuru yari yakozeho muri ‘Don’t Let It Go’.

Ati”nyuma yo gukora indirimbo ya mbere; Don’t Let It Go’, isaba abantu kudacika intege. Nashakaga gukora indirimbo itandukanye n’ingingo nari nakozeho ubushize, mpitamo gukora indirimbo ku nkuru y’urukundo. ‘For You’ ni indirimbo ivuga ku nk’uru y’urukundo nyarwo(true love), ubutumwa burimo iyo ukunda umuntu uramuzirikana ukamwifuriza ibyiza.”

Yakomeje avuga ko umwihariko iyi ndirimbo ifite ari indirimbo yanditse ku nkuru nyayo ibaho mu buzima.

Ati”ntabwo navuga ko itandukanye cyane n’izindi ndirimbo. Ariko umwihariko ni uko ari indirimbo yanditse ku nkuru nyayo, ibaho mu buzima busanzwe.”

Uyu mukobwa uririmba injyana ya R&B, yiteguye gukora cyane maze impano yifitemo akayikoresha ashyira itafari rye ku muziki nyarwanda, akaba afatira icyigererezo ku munyamerikazi, Alicia Keys aho yanakoze Cover song y’indirimbo ye ‘We are here’.

Kevine Musoni yasohoye indirimbo ye ya kabiri
Kevine umukobwa izanye imbaraga muri muzika nyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top