Imyidagaduro

Isezerano Kenny Sol yahaye umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

Isezerano Kenny Sol yahaye umugore we ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzi Rusanganwa Norbel wamamaye nka Kenny Sol, yateye imitoma umugore we Kunda Alliance Yvette ku isabukuri ye y’amavuko, amuhamiriza urwo amukunda.

Ku wa 15 Kanama buri mwaka ni bwo Kunda umugore wa Kenny Sol yizihiza isabukuru y’amavuko.

Kenny Sol abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umufasha we ayakurikiza ubutumwa amwifuriza isabukuru nziza, amushimira ko yamugize umugabo n’imyaka irindwi bamaranye amubwira ko amukunda.

Yagize ati "Isabukuru nziza kuri wowe mugore wanjye mwiza, nsengeye umunezero wawe, ubuzima bwiza n’ibyifuzo by’umutima wawe ngo bisubizwe, warakoze kumpindura umugabo ndi uyu munsi, ndagushimira igihe cyose kandi nzahora nkukunda ndetse nkubaha mama warakoze ku myaka 7, umwamikazi udasanzwe!"

Ni isabukuru ya mbere Kunda Alliance yizihije kuva yarushinga na Kenny Sol cyane ko basezeranye kuzabana akaramata imbere y’amategeko y’u Rwanda ku wa 05 Mutarama 2024.

Muri Gicurasi 2024, nibwo Kenny Sol n’umufasha we Kunda Alliance bibarutse imfura yabo.

Kenny Sol yasezeranyije umugore kuzamukunda iteka ryose

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top