Imyidagaduro

Judith wa Safi mu nzozi zo kugura Indege (VIDEO)

Judith wa Safi mu nzozi zo kugura Indege (VIDEO)

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yavuze ko abantu bose bamuciye intege baruhijwe n’ubusa kubera ko ubu ikintu asigaje kugura ari indege.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe n’inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho ageze ubu.

Ni umugore wanyuze mu buzima butoroshye aho yatangiye akorera ibihumbi 20 agera ku bihumbi 100 kugeza aho yaje gufungura kompanyi ye biranamuhira aza kugira amahirwe abona visa ya Canada.

Ageze muri Canada yakoze akazi kenshi ndetse yiyima umwanya wo kuryoshya amafaranga yose akoreye arayabika ari na cyo cyamufashije kugera aho ageze n’amafaranga afite uyu munsi.

Akiri mu Rwanda yagiye ashugurika muri byinshi harimo no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka akiri muto aho ari yagiye acibwa intege bamubwira ko ashatse yabireka kuko nta mafaranga yabona yo kugura indege.

Avuga ko byamuteye gukora cyane ndetse ubu akaba afite inzozi zo kuzagura indege kuko ibindi yabitunze.

Ati "Narayikoreraga bakandeba igihagararo n’ibyo nakoze bakampagarika ntabirangije, bakansuzugura bakavuga ngo se ubundi imodoka uzayikura he? None ubu icyo nsigaje kugura ni indege."

"Reka mbwire abantu banciye intege ko icyo nsigaje kugura ari indege, kuko igare nararitunze, moto narayitunze ntunga n’imodoka, none se ubwo ikindi gikurikiyeho ni iki? Cyane rwose mfite inzozi zo kugura indege."

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dina
    Ku wa 6-04-2023

    Ariko kuki abantu bifata bakatubeshya, uyu yavuye mu Rwanda afite iyihe campany bagiye bavugisha ukuri, Judith yagiye atajyanywe nagasaza yahemukiye ahubwo no kuba we na safi rutarakomeye ni Karma tuuu

  • Rose
    Ku wa 5-04-2023

    Nashake abe adatanze nigitorotoro ndamukunda

  • Rose
    Ku wa 5-04-2023

    Nashake abe adatanze nigitorotoro ndamukunda

IZASOMWE CYANE

To Top