Imyidagaduro

Jules Sentore mu gahinda gakomeye

Jules Sentore mu gahinda gakomeye

Umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu njyana gakondo, Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura mubyara we na we wari umuhanzi, Soumare Frank wamenyekanye nka King Bayo.

Uyu muhanzi yari asanzwe aba muri Mali ariko akaba yitabye Imana ari mu Rwanda aho aho yari yaraje gusura umuryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru y’urupfu rwa King Bayo yamenyekanye aho yazize uburwayi, yitabye Imana ku myaka 33.

Jules Sentore yagaragaje ko ashenguwe n’urupfu rwa mubyara we bareranywe, bagakurana aho abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ya King Bayo agaherekezwa n’amagambo agira ati"Kubyakira byanze!"

King Bayo yitabye Imana nyuma y’imyaka 3 atangiye umuziki, akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore.

Jules Sentore (iburyo) yashenguwe n'urupfu rwa mubyara we King Bayo (ibumoso)
King Bayo yitabye Imana mu rukerera rw'uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ariane
    Ku wa 24-11-2020

    Cyakora ndababaye bitewe ningano nakundaga king bayo ark imana yamukunze birenze rest in peace jules numuryango wae turabihanganishije

  • Ariane
    Ku wa 24-11-2020

    Cyakora ndababaye bitewe ningano nakundaga king bayo ark imana yamukunze birenze rest in peace jules numuryango wae turabihanganishije

IZASOMWE CYANE

To Top