Imyidagaduro

Kamarampaka muri Handball iratangira mu mpera z’iki Cyumweru, APR na Police zitezwe ku mukino wa nyuma

Kamarampaka muri Handball iratangira mu mpera z’iki Cyumweru,  APR na Police zitezwe ku mukino wa nyuma

Imikino ya kamarampaka "Playoffs" muri Handball, iratangira mu mpera z’iki Cyumweru aho ku wa Gatanu hagomba kumenyekana amakipe agera ku mukino wa nyuma.

Ni nyuma y’uko shampiyona isanzwe (Regular Season l) irangiye, amakipe ane ya mbere, Police HC, APR HC, Gicumbi HT na ES Kigoma yabonye itike yo kuzakina imikino ya Kamarampaka.

Ni imikino izatangira ejo ku wa Gatanu guhera saa 16h30’ ku kibuga cya Kimisagara aho Police HC yabaye iya mbere izahura na ES Kigoma yabaye iya 4. Nyuma y’uyu mukino, saa 18h00’, APR HC yabaye iya kabiri izakina na Gicumbi HT yabaye iya 3.

Amakipe azatsinda akazahita agera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka aho agomba kuzatanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3 bazakina.

Umukino wa nyuma wa mbere wa kamarampaka ukazakinwa ku wa Gatandatu, uwa kabiri ukinwe ku Cyumweru, mu gihe ikipe yatsinze umukino wa mbere itsinze n’uwa kabiri, yahita yegukana igikombe, mu gihe bitagenda gutyo, hakinwa umukino wa 3.

Mu mpera z'iki cyumweru rurambikana muri Handball b
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top