Imyidagaduro

Kecapu wamamaye muri Bamenya yakoze ubukwe n’umusore bakundanye imyaka irenga 10 (AMAFOTO)

Kecapu wamamaye muri Bamenya yakoze ubukwe  n’umusore bakundanye imyaka irenga 10 (AMAFOTO)

Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu] ukunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe anakobwa na Mutabazi Jean Luc bamaze igihe bakundana.

Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

Ni ubukwe bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo ababarizwa mu ruganda rwa sinema ariko biganjemo abo bakinana muri Bamenya nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari mushiki wa Kanimba.

Ubu bukwe kandi bwayobowe (MC) n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Niyiteguye Julius Willam [Julius Chita].

Nyuma yo gusaba no gukwa, isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y’Imana mu Idina ya Islam umuhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe na yo igomba kubera muri Mera Neza n’ubundi.

Bagiye kubana nyuma y’uko tariki ya 27 Gicurasi 2022 we na Huhire bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo Jean Luc batangiye gukundana muri 2010 yari yamwambitse imbeta fiançailles amusaba ko bazana akaramata undi na we arabyemera.

Kanimba na Bamenya bakinana bari bamwambariye
Bijoux na we yari yaje kumushyigikira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nziraguhunga Jean delacroix
    Ku wa 27-07-2022

    Muzahahe muronke families kecapu ndagukunda cyane

  • Nziraguhunga Jean delacroix
    Ku wa 27-07-2022

    Muzahahe muronke families kecapu ndagukunda cyane

  • Iyodusenga joshua
    Ku wa 26-07-2022

    Kecap niyubahwe kuko yarabiharaniye kd imana azabubakire bazabyare bazaheke Iman ibasukirumugisha murugorwabo kd turamukunda❤️❤️❤️❤️

  • Emmy
    Ku wa 26-07-2022

    Imana ibashigikire kd turabakundaaaa

  • harerimanacaxtte gmeil com
    Ku wa 25-07-2022

    Rata mwakoze kutujyezaho inkuru!

  • Muyoboke
    Ku wa 25-07-2022

    Ahubwo mwebwe muri gutanga comment musome neza kuko ibyo muri kuvuga ntaho bihuriye ninkuru kuko yavuze 23nyakanga 2022 ndetse asobanurako bijoux ari mushiki wa Kanimba mu mukino witwa (Bamenya)

  • Ipusi
    Ku wa 24-07-2022

    Ubu bukwe umenya bwarimo ibisindisha cg umunyamakuru akaba yari yabinyoye ahandi...

    Ngo bijoux ni musaza wa kanimba kweri....

  • Ipusi
    Ku wa 24-07-2022

    Ubu bukwe umenya bwarimo ibisindisha cg umunyamakuru akaba yari yabinyoye ahandi...

    Ngo bijoux ni musaza wa kanimba kweri....

  • Emn
    Ku wa 23-07-2022

    Ndumiwe ngo italiki ya 32 nyakanga,?

  • Kanamugire Felix
    Ku wa 23-07-2022

    Ngo tariki ya 32 Nyakanga 2022
    Rwose iyi nkuru yari icanze mujye mubanza mugenzure neza please!!!

IZASOMWE CYANE

To Top