Imyidagaduro

Killaman arimo gushaka Nyagahene ngo amuhindurire ubuzima

Killaman arimo gushaka Nyagahene ngo amuhindurire ubuzima

Nyuma y’uko Kayitaba Emmanuel wamamaye nka Nyagahene muri Sinema Nyarwanda avuze ko yakennye ndetse nta n’urwara rwo kwishima afite, Killaman yasabye abantu kumuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

Hagiye hanze amashusho umukinnyi wakunze na benshi muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri filime ’Zirara Zishya’ na ’Haranira Kubaho’, Nyagahene arimo atabaza asaba ubufasha.

Nyagahene aherutse kumvikana avuga ko amerewe nabi nta n’urwara rwo kwishima agira ahora mu ipantalo imwe n’umupira ko umugiraneza yamufasha.

Nyuma yo kubona aya mashusho, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman na we umaze kwandika izina muri Sinema, yasabye ko bamuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

Ati "mumunshakire amateka ahinduke, ntibyagakwiye nk’umuntu twakuze dufana."

Killaman kandi yagaragaje ko yifuza kugarura muri Sinema abakinnyi bakunzwe kera nka Mukarujanga, Nzovu, Nyirankende n’abandi.

Killaman yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • SINABUBARAGA Felicien
    Ku wa 7-09-2024

    yannick aguka jya ejuru usa na kagame

  • SINABUBARAGA Felicien
    Ku wa 7-09-2024

    yannick aguka jya ejuru usa na kagame

  • Niyokwizerwa Joseph
    Ku wa 5-09-2024

    Nukuri birakwiyeko mugirumutima mwiza kuko twaritwarabibagiwe mumateka tuzabakumbura cyane

  • Niyibizi Jea do dieu
    Ku wa 5-09-2024

    Killamani namufashe birakwiye nabonye ababaye cyane

  • Niyomugabo pompejus
    Ku wa 4-09-2024

    Killer man mufashe kuko nawe aho wavuye ni mure rwose gs igihari aba bajama no kurya nabi biba byarabayeho kbs kumu star nkuyu?

  • Iradukunda olivier
    Ku wa 4-09-2024

    Killer man ndamukunda cyane kbs ni roro model wanjye nukuri. Icyampuza nawe

IZASOMWE CYANE

To Top