Kimenyi Yves yatangije Saloon aba umukiriya wa yo wa mbere(AMAFOTO)
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yatangije Salon yogosha mu rwego kwiteganyiriza ejo hazaza.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatau ni bwo yemeje ko yatangije iyi Salon ndetse yanatangiye gukora ku mugaragaro.
Yagize ati“nishimiye kubamenyesha ko nafunguye saloon y’abagabo izajya ikora ku bwiza bwabo iherereye Gikondo, SEGEM. Ndizera ko mwese muzamfasha nk’uko mwahoze mubikora, muhanyure mwirebere ukuntu muzahasanga abantu babakirana yombi.”
Nyuma yo gufungura iyi Salon, ni we mukiriya wa mbere wahise wiyogoshesherezamo. Iherereye Gikondo SEGEM ku muhanda umanuka ujya kuri Kaminuza ya SFB.
Kimenyi Yves akaba abaye umukinnyi wa kabiri ugaragaje ko yinjiye mu mishinga itandukanye na ruhago, ni nyuma ya Iradukunda Eric Radu wakiniraga Rayon Sports akaba yaramaze kwerekeza muri Police FC wamaze winjiye mu bucuruzi aho afite Quincaillerie.

Ibitekerezo
Theoneste dusabiamana
Ku wa 14-12-2021Turamushigikiye cyane gusa njye azamame nakazi nacyo byaba bitwaye gukorera umusatari nka kimenyi
Theoneste dusabiamana
Ku wa 14-12-2021Turamushigikiye cyane gusa njye azamame nakazi nacyo byaba bitwaye gukorera umusatari nka kimenyi
Nsabimana Aloys
Ku wa 10-08-2020Kimenyi nakomerezaho tumurinyjma kbx cuorage muvandimwe!
Nsabimana Aloys
Ku wa 10-08-2020Kimenyi nakomerezaho tumurinyjma kbx cuorage muvandimwe!
-xxxx-
Ku wa 10-08-2020Imana izaguhe clientele