Imyidagaduro

KNC yahurije hamwe abaraperi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo yise ’Toka Shitani’

KNC yahurije hamwe abaraperi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo yise ’Toka Shitani’

Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yahurije hamwe abaraperi batatu bakomeye mu ndirimbo yise ’Toka Shitani’, ni nyuma y’imyaka hafi itatu atumvikana mu muziki.

Kuva muri 2018 ubwo yamurikaga album ya mbere mu gitaramo yari yatumiyemo Yvonne ChakaChaka, uyu mugabo ntabwo yongeye kumvikana cyane mu muziki.

Toka Shitani ni indirimbo yarkoze yifashishije Neg G The General, Pacson na Jay Polly ikaba igaruka cyane ku bibazo urubyiruko rwo muri iyi minsi ruhura nabyo.

Ku munsi w’ejo nibwo yayimuritse bwa mbere kuri Radio 1 abereye umuyobozi, akaba yaravuze ko iri mu mushinga w’indirimbo 5 ashaka gukora zigamije guha urubyiruko ubutumwa bwiza, ariko ibyo akabikora yifashishije abahanzi bahuye n’ibibazo urubyiruko rw’ubu rushobora kuba ruhura nabyo..

Yavuze ko uretse aba baraperi ateganya gukorana n’abarimo Bull Dogg, Green P, Fireman na P Fla.

KNC yahurije hamwe abaraperi batatu bakomeye mu Rwanda bakorana indirimbo yise 'Toka Shitani'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top