Imyidagaduro

Marshall Mampa yongeye gutabwa muri yombi

Marshall Mampa yongeye gutabwa muri yombi

Nyuma y’igihe gito afunguwe, umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Marshall Mampa yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ubujura.

Marshall Mampa ari mu bagabo batatu bakurikiranyweho kwiba umugabo w’umutaliyani.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburangerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yameje aya makuru aho yavuze ko bafashwe aho bafatiwe mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

Uyu mugabo tariki ya 12 Werurwe 2022 ngo nibwo yahamagaye polisi ayimenyesha ko yibwe ariko abamwibye barimo kumuhamagara ngo atange ibihumbi 200 kugira asubizwe ibyo yatwawe, baje kumvikana ibihumbi 150 ndetse aranabitanga ariko atungurwa nuko yahise asabwa ibindi bihumbi 50.

Nibwo yahise yigira inama yo kubibwira polisi nayo ihita itangira kubashakisaha ibafata ari 3 basigaranye ibiumbi 113, ubu bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Mu Kuboza 2021, nyuma y’imyaka 4 ari muri Gereza ya Rubavu, Marshall Mampa wari afungiwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo, yari yarekuwe.

Marshall Mampa yakunzwe mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.

Marshall Mampa yongeye gufungwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top