Imyidagaduro

Messi na Ronaldo, ubunyamakuru ntiyabiteganyaga cyane, abana yumva azabyara – Sandrine Isheja yahishuye byinshi

Messi na Ronaldo, ubunyamakuru ntiyabiteganyaga cyane, abana yumva azabyara – Sandrine Isheja yahishuye byinshi

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wa Kiss FM, avuga ko inzozi ze zagiye zihindagurika kugezaho uwumvaga azaba umusemuzi(Translator) yisanze ari umunyamakuru ukomeye ukunzwe na benshi.

Isheja Sandrine ni umwe mu banyamakuru banditse izina cyane mu gisata cy’imyidagaduro, ubu akunzwe mu kiganiro cya Breakfast With Stars gitambuka kuri Kiss FM aho akorana na Arthur Nkusi.

Uyu mugore washakanye na Peter Kagame muri 2016, yakoreye amaradiyo atandukanye nka radio Salus, Isango Star na K FM.

Uyu munsi yahaye umwanya abamukurikirana ku rukuta rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo na we abasubize, ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku buzima bwe.

Abajijwe niba yarakuze yumva azaba umunyamakuru, yavuze ko atari zo nzozi ze za mbere, gusa ngo n’ubundi yakuze yumva azakora akazi kamuhuza n’abantu benshi.

Ati “Inzozi zanjye zagiye zihinduka ariko zari zihuriye kugukora akazi kampuza n’abantu benshi batandukanye umunsi ku munsi. Mbere numvaga nzaba umusemuzi mu nama zikomeye(translator), ubundi nkumva nshaka gukora mu ndege, nyuma nibwo nahisemo itangazamakuru.”

Ngo aramutse avuye mu kazi k’itangazamakuru akora, yumva yakwikorera ubucuruzi ariko na none akagira ikigo cy’isanamitima.

Isheje Sandrine w’imyaka 33, yasoje amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza, ubu akaba ari umubyeyi wubatse afite umwana umwe w’umuhungu, yumva yifuza mu buzima bwe kubyara abana 2 ariko na none ntiyakwirengagiza ko Imana ari yo igena byose.

Ati “Imana niyo igena byose, gusa numva 2 ari abo.”

Mu gihe nta kazi afite, umwanya we munini awumara asoma ibitabo kugira ngo akomeze agire ibyo yihugura.

Yavuze ko umugabo we Kagame Peter bwa mbere bahuye muri 2010, bakora ubukwe nyuma y’imyaka 6 bamenyanye kuko bwabaye muri Nyakanga 2016.

Ati “twahuriye kuri radiyo imwe nakoragaho muri 2010. Dukundana guhera 2014 dukora ubukwe 2016.”

Avuga ko mu buzima bwe ikintu kimuhanganyikisha ari ukutamenya uko gahunda ye y’umunsi iteguye kuko ari umuntu ukunda gutegura buri kimwe kiba ku mwanya wacyo, iyo bitabaye biramuhangayikisha.

Yasabye abana b’abakobwa bifuza kugera ku nzozi zabo kubiharanira kandi ntibacike intege, bakirinda gukorera ku jisho.

Ati “menya icyo ushaka kandi ugiharanire. Jya unoza ibyo ukora. Ntukorere ku jisho kandi ntutekorere gushimwa. Ntiwite ku gihe bizafata, uzisanga waragezeyo.”

Yahishuye ko kuva yashakana n’umugabo we bataratongana, gusa ngo hari igihe batumvikana ku bintu nk’abantu babana ariko ntibaragera ku rwego rwo gutongana.

Ni umugore uhamya ko ubuzima ari urugendo ndetse ku giti cye yemeza ko zimwe mu nzozi ze yazigezemo ariko hakaba hari n’ibindi byinshi atarageraho.

Sandrine Isheja yagiriye inama abakobwa bari ku gitutu cyo gushaka ko ubuzima ari ubwabo, ndetse ko iyo ubukwe burangiye abantu bose bataha agasigarana n’umugabo we, rero buri we akwiye kwihitiramo bitewe n’icyo umutima we ushaka.

Bamwe mu bakunzi ba siporo nabo bifuje kumenya umukino uyu mugore akina ndetse n’uwo yemera hagati ya Messi na Ronaldo, aho yavuze ko umukino we ari amakarita gusa, naho Cristiano Ronaldo ari we yemera mbere ya Lionel Messi.

Sandrine Isheje yahishuye byinshi ku buzima bwe
Umugabo we bamenyanye muri 2010
Ngo yemera Cristiano imbere ya Messi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top